YAFASHWE ASAMBANA N’UMUKOZI ABESHYERA SATANI

Muri Nigeria umugore witwa Chinasa yafashwe asambana n’umukukozi wo mu rugo, umugabo we amubajije maze yiregura avugako ari Satani wamushutse ngo akore icyaha.

Yafashwe asambana n'umukozi abeshyera Satani

Chinasa uzwi ku kabyiniro ka Mama Afsa yafashwe n’ umugabo we basezeranye nyuma y’ igihe kirekire yakira amakuru avuga ko umugore we asambana n’umukozi, gusa kubwo ku mugirira icyizere ntabihe agaciro ariko ku munota wa nyuma yaje gutungurwa no kubafata bari mu cyumba barimo gusambana.

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 4 mata 2018,nibwo umwana we yamubwiye ko iyo avuye mu rugo umukozi ndetse na Mama we bikingirana mu cyumba bagasambana bakarenzaho no ku mwima ibyo baba baguze bibafasha kuganira neza mu gikorwa bakora mu ibanga rikomeye.

Uyu mugabo amenya amakuru y’uko umugore we n’umukozi bajya mu cyumba bakifungirana,nibwo yatangiye gushaka kumenya ibyo baba barimo kuko nawe yakundaga kubakeka cyane hanyuma atangira kugenzura umugore ariko akabura gihamya, niko kubwira umugore we ko agiye mu kazi ko araza gutaha bwije nuko aza gutaha umugore we atabizi amugwaho ari gusambana n’umukozi wabo wo murugo, aribwo yahitaga ahuruza abaturanyi kugirango bazamubere abagabo.

Uyu mugore wafashwe n’ikimwaro ubwo yisangaga ashagawe n’abaturanyi barikumuha urwamenyo, yikuye mu isoni maze asaba imbabazi umugabo we n’abari aho avugako ari Satani wabimuteye kandi ko ari inshuro imwe basambanye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO