Mk Isacco yashyize hanze amashusho y’Indirimbo Cheza (Video )

Muryanashyaka Issac  uzwi nka Mk Isacco ni umuhanzi nyarwanda ukorera  muziki ye mu gihugu cy’ubufaransa aho yagiye gukomereza amasomo  kuri  ubu uyu musore yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Cheza.

Uyu muhanzi yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2012 aririmba mu itsinda ryitwaga IC-KS, yaje gutangira ku gukora ku giti cye mu mwaka wa 2015.kuri ubu uyu musore amaze gushyira hanze indirmbo nka Nonaha , Mfasha Tubyine ,Mr Lover .

Mu kiganiro kigufi na Mk Isacco yatubwiye ko uyu mwaka ashaka gukora cyane nyuma yaho maze kubonera inzu itunganya muzika izajya imufasha kandi ikanamugira inama  . ibintu bidakunze korohera umuntu uwo ari wese ku mugabane w’Iburayi ibyo bikaba aribyo biri kumwongerera ingufu zo gukora cyane.

Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire  na Zikmedia ari nayo izajya  inamufasha kugeza ibihangano bye ku bakunzi be naho mashusho yo yakozwe na Julien BMJIZZO uba mu gihuugu cy’ububligi naho mu buryo bw’amajwi yatubwiye ko yakorewe mu na Madebeat ukomeje kwigarurira imitima y’abahanzi benshi bo mu Rwanda .

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO