Abaganga 20 mu kuvura Indwara z’ubwonko bahawe amahugurwa n’impuguke ziturutse mu Bwongereza

Mu mperza z’icyumweru gishize Ku wa gatanu tariki ya 2  Werurwe  2018  i Huye hasojwe amahugurwa y’abaganga  bavura indwara zo mu bwonko ndetse n’izo mu mutwe bo mu bitaro  bitandukanye bo mu Rwanda .Ayo mahugurwa yatanzwe n’impguke zaturutse mu bwongereza ndetse no muri Uganda

Aya mahugurwa yatewe inkunga na East African Development Bank hamwe na British Council aho iyi porogaramu izamara imyaka ine hanyuma bakazanatekereza n’ibijyanye no kubaha ubushobozi bwo kwiga hanze.

Habimana Gaspard umuganga wimenyereza kuvura abana mu bitaro bya CHUK yavuze ko abaganga mu Rwanda bahuguriwe kuvura indwara zo mu mutwe ari bake, ngo nubwo basanzwe babikora ntibafite ubumenyi bwimbitse.

Habimana ati “Ntabwo bivuze ngo aya mahugurwa azahita aduhindura abaganga bashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe, gusa byibuze ibi byongera ubumenyi ku bwo twari basanganwe mu kuvura indwara zo mu mutwe, amahugurwa agiye gutuma natwe twumva ko twavura abantu indwara zo mu mutwe.”  

Dr. Sendegeya Augustin umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabutare CHUB

Dr. Sendegeya Augustin umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabutare CHUB,  yavuze ko bahuguye abaganga kugira ngo na bo bazajye guhugura abandi mu bitaro baturutsemo kandi bikazabafasha mu kuvura kwabo.

Dr. Sendegeya ati “Indwara zifata ubwonko hari ubumenyi rusange, iyo abantu biga ubuganga, ibyo wize mu ishuri iyo ugeze mu kazi ugomba kubyihuguramo kugira ngo wiyibutse kuko abarwayi ntabwo bagera ku nzobere ako kanya ahubwo babanza kwakirwa n’abaganga basanzwe hanyuma bakabona kujya ku nzobere, niyo mpamvu ari ngombwa ko babimenya.”

Esperence Uwamariya akora muri British Council

Esperence Uwamariya akora muri British Council yavuze ko bakorana na East African Development Bank (EADB) nk’abatera inkunga porogaram yo guhugura abaganga mu birebana no kuvura indwara zo mu mutwe, ubwonko n’imitsi.

Ati “Twahuguye abaganga bagera kuri 20 cyane cyane ni ndwara zikomeye zigoye kuvura ziboneka mu gihugu, rero ni muri urwo rwego twabahuguye mu gihe k’iminsi itanu, turi kumwe n’inzobere eshanu, bamwe bavuye mu Bwongereza, abandi baturuka muri Uganda.”

David W. Odongo umuyobozi wa EADB yavuze ko ari bo bateye inkunga amahugurwa, babahaye ibikoresho n’ibindi byari kubafasha mu mahugurwa harimo no gufasha izo nzobere kuva mu bihugu byabo bakaza kubigisha.

David Odongo ati “Intego yacu ni ukuzamura ubushobozi bw’ibihugu harimo n’u Rwanda mu gukiza ubuzima bw’abarwayi  indwara zo mu mutwe.”

NSANZABERA  Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO