Abakiliya ba Airtel bagiye kujya bakoresha Ipaki ya Bomba idahagarara na gato

AirtelRwanda yongereye ingufu ipaki zaBomba, yongera“Bomba No Limit” mu muryango mugari wa Bomba. “Bomba No limit” uratanga ubwisanzure ku bafatabuguzi ba interineti ya Airtel ibaha gukoresha interineti no guhamagara batabangamiwe n’igihe. Izi paki zitubutse zije zunganira izari zagejejwe ku bakiriya mu kwezi k’Ugushyingo 2017.

Ubu none ho abakiriya ba Airtel bakoresha interineti bashobora guhitamo kugura ipaki y’umunsi bagakoresha kugeza kuri 1GB, iy’icyumweru bagakoresha 7GB cyangwa iy’ukwezi bagakoresha 30 GB. Ku rundi ruhande, abakiriya bashobora guhitamo interineti ya“Bomba No Limit” bagakoresha interineti uko babyifuza nta kibatangira.

Ipaki ya“Bomba No Limit” itanga 1GB ku munsi ku mafaranga 500, 7GB mu cyumweru ku mafaranga 3000 na 30 GB za interineti ku kwezi hamwen’ibindi byiza bijyanye no guhamagara no kohereza SMS.

Avuga kuri iri vugurura ku cyicaro gikuru cya Airtel, Umuyobozi w’agateganyo wa Airtel Rwanda Raoul Bedi yagize ati,“Kuvugurura ipaki za Bomba bije ari igisubizo ku bakiriya bifuzaga ipaki za interineti zikoreshwa uko zakaba ye ntaguhagarara. Izi paki zitanga interineti inyaruka ku bakiriya bayikenera mu kazi gasaba irenze 1GB ku munsi.”

Ipaki za Bomba zitanga amahitamo ahagije ku bakiriyabya Airtel bakabasha gustreaminga k’umunsi, mu cyumweru cyangwa mu kwezi kose bakoresha interineti ya Airtel ari nako bahamagara ku mirongo yose ku biciro byoroheje.

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO