Abakinnyi 11 Rayon Sports ibanzamo mu mukino wa Costa de Sol

Mu gihe habura amasaha make ngo umukino Rayon Sports igomba kwakirwamo na Costa Do Sol utangire, Umutoza Jacky Ivan Minnaert yashyize ahagaragara abakinnyi 11 baza kubanza mu kibuga niba nta gihindutse mu mu mukino wo kwishyura wa Costa de Sol ubera i Maputo kuri uyu wa gatatu, aho yahinduyemo abakinnyi bane mu babanjemo mu mukino ubanza.

Mu bakinnyi bane yazanyemo bashya harimo Mugabo Gabriel wafashe umwanya wa Faustin Usengimana muri ba myugariro, hakaza Mugisha Francois wafashe umwanya wa Kwizera Pierrot wahawe ikarita y’umutuku, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ wafashe umwanya wa Yassin Mugume na Mbondi Christ waje mu mwanya wa Manishimwe Djabel.

Umutoza Yvan Minnaert yahisemo ko Mugisha Francois na Yannick Mukunzi baza gukina bafasha mu bwugarizi cyane ku mpande ziri bube zikinwaho na Rutanga Eric na Nyandwi Saddam bakina ahanini bafasha ba rutahizamu.

Muri uyu mukino, Niyonziuma Olivier ‘Sefu’ araba afite inshingano zihariye ariko zitoroshye, zo gucungana na rutahizamu Terrence Leonard bivugwa ko arindwa mubi, akaba ari na we watsinze amakipe yose Costa Do Sol yasezereye mu byiciro bibanziriza 1/8.

Urutonde rw’ababanzamo :

Umunyezamu: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’
Ba myugariro: Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel na Manzi Thierry
Hagati: Mugisha Francois, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Rutanga Eric na Nyandwi Saddam
Ba rutahizamu: Shaban Hussein na Christ Mbondi

Abasimbura: Ndayisenga Kassim, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Ismailla Diarra, Mugume Yassin, Usengimana Faustin, Nahimana Shassir.

Umukino wa Rayon Sports na Costa Do Sol uratangira saa moya zuzuye (7:00 pm) ku isaha ya Kigali,akaba nta  Televiziyo n’imwe iribwerekane uwo mukino kugeza ubu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO