Abakinnyi bose ba Boca Juniors baraye muri kasho kubera gukubita abashinzwe umutekano

Abakinnyi bose ba Boca Juniors baraye ku biro bya polisi nyuma y’uko bamwe muri bo bagiye gufungwa bazira gukubita abashinzwe umutekano nyuma y’umukino wabahuje na Atletico Mineiro yo muri Brazil mu gikombe cya Copa Libertadores.

Boca ikimara gutsindirwa kuri penaliti 3-1 muri 1/16 abakinnyi bayo barangajwe imbere na Marcos Rojo bananiwe kwihangana niko kwinjira mu rwambariro rwa Atletico Mineiro bashaka guhondagura bagenzi babo.

Abashinzwe umutekano na polisi bahise bahagera barwana n’aba bakinnyi ndetse biravugwa ko aba bapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu kwigobotora aba bakinnyi bari barakaye.

Myugariro w’umunya Peru, Carlos Zambrano,na rutahizamu Sebastian Villa ukomoka muri Colombia bahise batabwa muri yombi na military police.

Ibi byateye umujinya ikipe yose ya Boca Juniors yose niko kwiyemeza kujyana nabo barara ku biro bya polisi buracya.

Umutoza Miguel Ángel Russo wa Boca yagize ati “Aba 2 nibahaguma turahaguma.Nimubarekure cyangwa tujyane nabo.”

Umuyobozi wa Polisi yabwiye abayobozi ba Boca ati “Inzego zishinzwe umutekano zigomba gukurikiza amategeko.Abakozi ba Boca Juniors badukurikiye bafite camera zihishe.

Kugeza ubu twamaze kubona abakinnyi 2 ba Boca bakoze ibyaha byo kwangiza ibikorwaremezo.”

Myugariro Marcos Rojo yagaragaye mu bakinnyi bari bakamejeje bari kurwana cyane kuko yari afite kizimyamwoto ayifashe nk’intwaro yo gukoresha.

Atletico Mineiro yavuze ko aba bakinnyi ba Boca bagerageje kwinjira mu rwambariro rwabo bashaka gukubita abakinnyi ariko babujijwe batangira kwangiza ibintu ndetse no guhohotera uwo bahuye nawe wese.

Ubwo abapolisi badasanzwe bahageraga bahise batangira gutera ibyuka bibi mu bakinnyi ba Boca,bata muri yombi bamwe ariko byarangiye ikipe yose igiye ku biro bya polisi.

Amakuru avuga ko umuyobozi wa Boca yemeye kuriha ibyangijwe hanyuma Polisi yemera kurekura aba bakinnyi.Iyi mirwano yabereye muri Brazil ku kibuga cya Atletico Mineiro.

409 total views, 8 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *