Abakirisitu 16 bapfuye bakubiswe n’inkuba bari mu rusengero bashyinguwe

Ku gicamunzi cyo kuwa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, inkuba yakubise abantu 45 bari barimo gusengera mu rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, muri abo 16 bahita bahasiga ubuzima. Kuri iki Cyumweru bakaba basezeweho bwa nyuma aho ubuyobozi bw’Intara bwafatanyije n’abaturage gushyingura aba ba nyakwigendera.

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buyobowe na Guverineri Mureshyankwano bwifatanyije n’abo mu miryango y’abaguye muri iyi nsanganya kubashyingura mu irimbi rusange rya Mishungero riherereye muri uyu murenge wa Nyabimata

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yari yabwiye Ukwezi.com ku munsi w’ejo ibi bikimara kuba ko nk’ubuyobozi batangiye kwita ku miryango yabuze ababo babahumuriza ndetse no gufatanya n’inzego z’ubuvuzi mu kwita ku bagihumeka bahungabanyijwe n’inkuba.

Kuri ubu ngo mu bari basigaye kwa muganga bamwe batangiye kutora agatege aho harimo n’abatashye hakaba hasigaye 17 bakiri gukurikiranwa n’abaganga bari mu bitaro.

Meya Habitegeko kandi yavuze ko ubuyobozi bw’akarere aribwo buzishyura amafaranga yose ibitaro bizaca abagizweho ingaruka n’iyi nsanganya.
Bose bashyinguwe mu irimbi rusange rya Mishungero riherereye mu Murenge wa Nyabimata

Guverineri Mureshyankwano yifatanyije n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyi nsanganya

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO