ADEN SMITH YASOBANUYE IMPAMVU YAMBARA AMAJIPO Y’ABAGORE ARI UMUSORE

Umwana w’icyamamare Jaden Smith amazina ye yose akaba ari Jaden Christopher Syre Smith, umuhungu wa Will Smith, yavuze impamvu akunda kwambara imyambaro y’abagore yiganjemo amajipo, ndetse anashimangira ko azakomeza kujya ayambara igihe cyose yumva abishakiye.

Jaden Christopher Syre Smith w’imyaka 19 yavutse kuya 08 Kanama muwi 1998, akaba abyarwa n’ibyamamare Will Smith na Jada Pinkett Smith, uyu musore ari mu bafite izina rikomeye yakuye mu bikorwa birimo kuririmba, Gukina Film, Kumurika Imideli n’ibindi byinshi.

Jaden Smith n'umwana ufite izina rikomeye ku Isi
Jaden Smith n’umwana ufite izina rikomeye ku Isi

Si rimwe, Si kabiri uyu musore yakunze kugaragara mu ruhame yambaye Amajipo y’abagore bitageza imvururu hirya no hino, ugasanga benshi barimo kwibaza icyo aba agamije.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jaden Smith yavuze ko yahisemo kuzajya yambara amajipo mu rwego rwo kwerekana itandukaniro ndetse no kurushaho kwimakaza uburinganire, ndetse ngo azajya abikora igihe abishakiye.

Jaden ngo azajya yambara amajipo igihe cyose yumva abishakiye
Jaden ngo azajya yambara amajipo igihe cyose yumva abishakiye
Jaden Smith akunda no gutembera mu nzira yiyambariye amajipo
Jaden Smith akunda no gutembera mu nzira yiyambariye amajipo

Jaden yagize ati “Nimbishaka nzajya mbyambara, kandi bizanamfasha mu ngendo zo kumurika imideli.”

Tubibutse Ko Jaden Smith yagiye asohora imyambaro inyuranye yamwitiriwe, ndetse yanifashishijwe n’uruganda rwa Louis Vuitton mu kumurika imyambaro y’abagore.

Jaden Smith aherutse kwifashishwa mu gikundi cy'abakobwa bamuritse imyambaro y'abagore mu ruganda rwa Louis Vuitton
Jaden Smith aherutse kwifashishwa mu gikundi cy’abakobwa bamuritse imyambaro y’abagore mu ruganda rwa Louis Vuitton
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO