Akabajura kashobotse muri kenya bibye imodoka bahura n’uruva gusenya

Abagabo 2 bo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya bibye imodoka bageze mu nzira bahura n’inzoka ibabuza kugenda inabategeka kwambura imyenda bakajya mu muhanda kubyina kugeza ubwo nyir’iyo modoka ahageze.

Aba bagabo bari bibye imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Fuga bahuye n’akaga gakomeye, ubwo baturukaga mu gace ka Bamburi Mtambo berekeza Bamburi Mwisho mu mujyi wa Mombasa.

Abagabo 2 bibye imodoka bahura n’akaga gakomeye abantu barumirwa-Amafoto

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri, ubwo aba bagabo 2 batatangajwe amazina bahuraga n’uruva gusenya imbere y’imbaga y’abantu bari bahuruye kwirebera ibiri kubabaho.

Isinzi ry’abantu bo muri aka gace izi nsanganya zabereyemo bavugaga ko nyiri iyi modoka ari umurozi ukomeye ndetse ko no muri aka gace nta mujura cyangwa undi mugizi wa nabi ujya uhiterereza kubera imbaraga gakondo abenshi bahatuye bibitseho.

Aba bagabo bombi bari bameze nk’abari gukina filime isekeje kubera ibyababagaho, ntabwo iyo nzoka yabahaga amahwemo ku buryo no mugihe bananirwaga yabategekaga koga mu kidendezi cy’amazi cyari hafi aho barangiza bakavamo bagakomeza kubyina.

Polisi yo muri aka gace yageze aho ibi byaberaga ariko nayo nta bubasha bwo kubihagarika yari ifite, ahubwo icyo yakoraga ni ugukumira iyo mbaga y’abari bashungereye kujya mu muhanda maze ny’ir’imodoka ahageze ajya yaha polisi uburenganzira ibajyana kubafunga.


Inzoka yabategetse gukuramo imyenda no kubyina kugeza ny’ir’imodoka ahageze

JPEG - 321.3 kb

Abantu bari bahuruye ari benshi birebera ibiri kuba kuri aba bagabo ari nako bafata amafoto

JPEG - 71.5 kb

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO