Aline Gahongayire agiye gukora ibitaramo birenga 10 byo Gufasha abatishoboye

Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateguye igitaramo yise ‘Ineza Tour’ aho azaririmba mu turere 10 tw’u Rwanda agamije gufasha no kuvuga ubutumwa bwiza.

Mu Ukwakira umwaka ushize Aline Gahongayire yamuritse Album ye ya karindwi yise “New Woman” yari igizwe n’indirimbo zigera ku icumi.

Iyo Album ye ayisobanura yavuze ko ikubiyemo indirimbo zumvikanisha byimazeyo ubuzima yanyuzemo mu bihe byashize cyane ku ishavu byamusigiye nuko yaje kurikira akaba ari umugore mushya.

Nyuma yo kumurika iyo Album ubu uyu muhanzi ngo agiye gukora ibindi bitaramo bizenguruka mu turere tw’u Rwanda agamije kuvuga ubutumwa bw’Imana ndetse no gukusanya ibyo gufasha abantu batishoboye.

Gahongayire yabwiye Umuseke ko yateguye ibyo bitaramo kugirango yubake igicaniro cy’ubuhamya ndetse no kwamamaza ineza yagiriwe.

Yavuze ko abazitabira ibyo bitaramo abahishiye byinshi kuko ari n’ igitaramo kigamije gufasha abatishoboye.

Ati “ Ku bazaza mbahishiye byinshi byiza, Guhembuka, Kubaka igicaniro cy’ ubuhamya, kuvuga ubutumwa, Kwamamaza ineza, Ndetse no gufasha”.

Ngo muri ibyo bitaramo byose azakora uko ari 10 kwinjira ni ubuntu.

Ku bantu azafasha, Aline yavuze ko ubu atarabatoranya ngo ariko icya mbere ni ukubanza gushaka ibyo bazahabwa ngo nyuma nabo azabadutangariza.

Igitaramo cya mbere ngo azahera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kabuga mu murenge wa Rusororo  taliki ya 27 Gicurasi 2018.

Mu bahanzi bazafatanya harimo Serge Iyamuremye, Billy Jake, Camarade, Janvier Kayitana,MD na Babou.

Ahandi azajya gutaramira ni mu karere ka Huye ,Musanze, Rubavu, Rusizi, na Nyamagabe aha niho yabaye adutangarije ahandi ngo azagenda ahavuga igihe cyo kuhajya kegereje.

Ngo muri ibyo bitaramo azibanda ku ndirimbo ze zigize Album aheruka gusohora ‘New Woman’ harimo nka ‘Iyabivuze’,’Warampishe’,’Yarahabaye’,’Niyo yabikoze’ n’ izindi nyinshi.

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO