Amafoto 10 y’indobanure agaragaza uburanga n’imiterere ya Miss Uwase Vanessa mu bihe bitandukanye

Miss Uwase Raissa Vanessa ni umukobwa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, akaba n’umunyamidelikazi ukomeye mu Rwanda wabigize umwuga.

Vanessa Raissa ukunda kwiyita Her Majesty cyangwa Queen Of Instagram ni umwe mu bakobwa bavugisha abantu benshi hano mu Rwanda bitewe n’imiterere ndetse n’uburanga bwe.

Iyo urebye mu bitekerezo by’abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bose usanga barimo kumuvuga ibigwi bahamya uburyo afite uburanga bw’umwimerere.

Miss Vanessa n’umwari w’imibiri yombi, Muremure(Arashinguye), afite mu nda hato, akagira n’umusatsi muremure.

Miss Vanessa arashinguye, n'imibiri yombi ndetse afite n'umusatsi muremure
Miss Vanessa arashinguye, n’imibiri yombi ndetse afite n’umusatsi muremure

Mu kiganiro aherutse kugirana na Touchrwanda, twamubajije ubusobanuro bwa Tatuwaje afite mu gatuza(Hejuru y’ibere ry’ibumoso) maze asubiza agira ati “Niyanditseho uriya murongo(Psalms 35) kugira ngo nsabire abanyanga(Abanzi) umugisha ku Mana, umuntu watumye nishushanyaho cyangwa se wanteye imbaraga ni Mama, aya magambo yakundaga kuyifashisha mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, nyuma yo kubona ko aya magambo afashije umuryango wacu nahisemo kuyishushanyaho ku mubiri wanjye.”

Touchrwanda twabateguriye amafoto 10 y’indobanure agaragaza uburanga n’imiterere ya Miss Uwase Vanessa mu bihe bitandukanye

Miss Uwase Raissa Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015
Miss Uwase Raissa Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015
Vanessa Uwase asanzwe ari n'umunyamideli
Vanessa Uwase asanzwe ari n’umunyamideli
Imiterere ya Uwase Raissa Vanessa iri mu bikurura abagabo cyane
Imiterere ya Uwase Raissa Vanessa iri mu bikurura abagabo cyane
Vanessa afite Tatuwaje hejuru y'amabere yanditseho umurongo wo muri Bibiliya
Vanessa afite Tatuwaje hejuru y’amabere yanditseho umurongo wo muri Bibiliya
Vanessa afite Tatuwaje hejuru y'amabere yanditseho umurongo wo muri Bibiliya
Vanessa ari mu byamamare bizahatana mu irushanwa rya GodFather East Africa
Vanessa arambara akaberwa
Vanessa arambara akaberwa
Uwase Vanessa ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda
Uwase Vanessa ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda
Miss Vanessa arakunzwe
Miss Vanessa arakunzwe
Mu myaka yashize, Vanessa yakundaga na Olvis wo muri Active, gusa ngo ntago azongera gukundana n'ibyamamare
Mu myaka yashize, Vanessa yakundanaga na Olvis wo muri Active, gusa ngo ntago azongera gukundana n’ibyamamare
Mu buzima busanzwe, Vanessa Uwase ni inshuti magara na Teta Sandra
Mu buzima busanzwe, Vanessa Uwase ni inshuti magara ya Teta Sandra
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

alias

January 23, 2018

Nkuyu koko aba yarabaye Miss hakurikijwe iki?umukecuru

Rose

January 22, 2018

Ntacyo mubeshye, mwo gereho ko agira n'umutima mwiza