Amavubi yageze i Kigali agorwa no kubona imodoka i Kanombe (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu Amavubi yari yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 igasezererwa itarenze amatsinda, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu yakirwa nabi, ibanza kubura imodoka iyikura ku kibuga cy’indege.

Muri CHAN 2018 u Rwanda rwatashye ari urwa gatatu mu itsinda C rufite amanota ane. Rwanganyije na Nigeria, rutsinda Guinée Équatoriale mu mukino wa gatatu rwasabwaga kunganya na Libya ngo rubone itike ya ¼ birarunanira rutsindwa igitego habura amasegonda 34, rurasesererwa.

Abakinnyi bageze i Kanombe babanje kubura imodoka ihabakura kuko iyari yateguwe yatinze kuhagera bamwe batangira gutega Taxi Voiture zo ku kibuga cy’indege nyuma bisi yari yateguwe kubajyana ihagera bose bamaze kwirwanaho isubirirayo aho.

Abari ku kibuga cy’indege babonye bigayitse kwakira gutyo Ikipe y’igihugu.

Mu bagarutse mu Rwanda ntiharimo umutoza mukuru, Antoine Hey wamaze gusezera nyuma yo kugaragaza umusaruro muke akaba yarahise yerekeza iwabo mu Budage.

Abakinnyi b’Amavubi ubwo bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

Umu-Rayon w’Ukuri afasha Djabel Manishimwe gutwara imizigo na Kayumba Soter (wambaye nimero 22) bagisohoka mu Kibuga cy’Indege i Kanombe

Uhereye ibumoso: Yannick Mukunzi, Rugwiro Herve, Nshuti Savio na Iradukunda Eric bakiriwe i Kanombe n’abafana mbarwa

Savio Nshuti Dominique yakiriwe na Rujugiro, umwe mu bafana bakomeye ba APR FC

Rugwiro Herve yakiriwe n’abafana ba APR FC

Yannick Mukunzi yari afite akanyamuneza ku maso

Umutoza w’abanyezamu b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Higiro Thomas

Abafana bake biganjemo aba APR FC baje gutega Amavubi akubutse muri Maroc

Savio Nshuti yakirijwe indabo n’abafana ba APR FC

Nshimiyimana Imran yakiriwe n’abafana ba APR FC barimo n’umugore we

Biramahire Abeddy, Ombolenga Fitina na Usengimana Faustin bageze ku Kibuga cy’Indege basa n’abatunguwe n’uko bakiriwe

Abakinnyi b’Amavubi baje bambaye inkweto zisa

Abanyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na Kimenyi Yves buri wese yari yihugiyeho

Mubumbyi Bernabé agera i Kanombe yamwenyuraga

Muhawenimana Claude ukuriye abafana b’Ikipe y’Igihugu, Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayishimiye Célestin, Rujugiro ufana APR FC na Mico Justin wa AS Kigali

Abakinnyi b’Amavubi bategereje imodoka yagombaga kubakura ku Kibuga cy’Indege baraheba, banzura gutega taxi voiture

Bapakira imizigo yabo mu modoka zitwara abagenzi ku Kibuga cy’Indege i Kanombe

Mico Justin ukinira AS Kigali, Rujugiro ufana APR FC na myugariro Ndayishimiye Célestin mu modoka mbere yo kuva ku Kibuga cy’Indege i Kanombe

Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Imran Nshimiyimana, Mukunzi Yannick na Biramahire Abeddy batwawe mu modoka y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa)

Yannick Mukunzi yirengagije uko bakiriwe aramwenyura

Abari ku Kibuga cy’Indege babonye bigayitse uburyo Ikipe y’igihugu yakiriwe

Hitabajwe imodoka ya Ferwafa, ibintu bitari bimenyerewe

Rutanga Eric mu bagowe no kubona imodoka

Imodoka yagombaga gutwara Ikipe y’Igihugu Amavubi yageze ku Kibuga cy’Indege ikererewe bamaze kwitegera

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO