ARPL:Ibihe by’ingenzi by’uko umukino wahuzaga APR Fc na Police Fc wagenze habonetse ibitego 4

Mu mukino wahuje ikipe ya APR na Police Fc urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 mu gihe ikipe ya APR ariyo yakiriye inafungura amazamu ariko Police igenda yihagararaho nk’ikipe nkuru kandi iri hanze kuko yakiriwe igenda igombora ndetse inamara iminota igera kuri 30 iri imbere n’ibitego 2-1 ariko kubw’uburangare yishyurwa igitego.

 

arpl

K’umunota wa 22 umukinnyi j Paul wa Police yagerageje gufunga umupira ari murubuga rwe rw’amahina maze umuzamu Nzarora Marcel aza arawufata umusifuzi yemeza ko uyu Jean Paul yawumuhaye abishaka bityo bihanishwa free kick yatewe neza na Muhadjili ariko ubanjwe gukorwaho kuko ariko amategeko ya rino kosa avuga.

-Igice cya 2 kigitangira ikipe ya Police Fc k’umunota wa 46 w’umukino yabonye igitego cyatsinzwe na Danny Usengimana cyuzuza ibitego 8 bye afite ayoboye abandi kugeza ubu;Iki gitego kikaba cyaturutse k’umupira wari utewe uva muri corner.

-K’umunota wa 61 ikipe ya Police Fc yabonye free kick ku ikosa ryakorewe Mico Justin maze umukinnyi Muvandimwe j marie vianney ayiterekamo neza

-Muhadjili asimburwa na Innocent Di Maria k’umunota wa 67 w’umukino

-K’umunota wa 73 umuzamu Nzarora Marcel wa Police Fc yasimbuwe bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize aryama hasi;benshi bari baziko ari ugutinza umukino kubera wenda ikipe ye iba yatsinze ariko birangira ajyanywe no muri ambulance asimburwa na Bwanakweli.

-K’umunota wa 86 mu kavuyo kenshi mu izamu rya Police;umuzamu yasohotse nabi umupira awukubita kuri kapiteni we Fabrice umupira ujya mu rucundura biba ibitego 2-2

-Hongeweho iminota 4.

Ababanjemo k’uruhande rwa Police Fc:

police-fc

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ababanjemo k’uruhande rwa Apr Fc:

police-fc

komeza…

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO