Asinah yamaze gushyira hanze amashusho yindirimbo “Happy Time” yirebe hano.

Mu gihe cyitararenga umwaka umwe, umuhanzikazi Asinah witegura gushyira kumugaragaro umuzingo we wa m bere (Album) kuri iyi album hazagaragaraho indirmbo nka  ‘Iz’ubu’ yakoranye na Spaxx niyo yahereyeho, imwinjiza mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda. Yakurikijeho ‘Game is Over’ yakoranye n’umuraperi Neg G The General ndetse na ‘Do it’. Ubu yamaze no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Happy time’. Iyi ndirimbo isohokanye n’amashusho yayo yayikorewe na Producer Washington wo muri Uganda, amashusho ayatunganyirizwa na Producer Bmjizzo, umunyarwanda ubusanzwe ukorera akazi ke mu Bubiligi.

Asinah yatangarije itangazamakuru  ko ibikorwa aribyo ashyize imbere mu kugaragariza abanyarwanda ko yinjiye muri muzika bitamugwiririye. Ati “ Ubu ndi gukora cyane. Iki nicyo gihe cyanjye ngo ngaragarize  Abanyarwanda ko nshoboye. Nubwo ntamaze igihe kinini muri muzika, kuririmba ni impano nifitemo, abakunda ibihangano byanjye sinteze kubatenguha.

Asinah avuga ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo agomba gushyira hanze mu gihe gito mu rwego rwo kurangiza album ye ya mbere yise’Izubu’. Ni album azamurika mu mpera z’uyu mwaka , mu kwezi k’Ukuboza. Ni igitaramo avuga ko kizaba giteguye neza, harimo udushya ariko icy’ingenzi kuri we ngo ni ukuzagaragaza ko ari umuhanzi ubikora nk’umwuga.

Ati “Ubu fite imishinga myinshi harimo iyo ndi gukorana na Raadio na Weasle , ndi kwitegura kurangiza album..mu kuyimurika  nzakora igitaramo gikomeye ku buryo kizatandukana n’ibindi mwabonye byo kumurika album. Nzigaragaza nk’umuhanzi ubikora by’umwuga…Nicyo gihe nzaba mbonye cyo kugaragaza urwego ngezeho muri muzika.

Dore amashusho y’indirimbo “Happy Time”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO