Mu Rwanda

Asinah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Alaska

Mukasine Asinah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Alaska ari naho yatangiriye umwaka wa 2017, avuga ko agiye mu kiruhuko abazi iby’urugendo rwe bakavuga ko ashobora kutazagaruka.

Asinah ukunze kwiyita Erra amaze umwaka umwe yinjiye mu muziki, akora injyana ya Dancehall na Afrobeat. Yavuze ko yagiye muri Amerika kuruhuka no gukora gahunda ze bwite agahakana yivuye inyuma abavuga ko yagiyeyo bya burundu.

Yavuze ko agomba kumara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iminsi ibiri hanyuma akava yerekeza mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles gukora amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Gahunda’ yafatanyije na Washington wo muri Uganda.

Yagize ati “Nagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gahunda yanjyanyeyo ni ukuruhuka no kwita ku bintu byanjye, hano nzahamara amajoro abiri nyuma mpite njya mu Bubiligi. Mu Bubiligi ho njyanywe n’iby’umuziki […] Nzakorerayo amashusho y’indirimbo yanjye nakoranye na Washington.”

Asinah yahamije ko agomba kuzagaruka i Kigali ku itariki ya 8 Mutarama 2017. Yavuze ko nagera mu Rwanda azahamara iminsi mike agahita yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam kurangiza indirimbo afitanyeyo n’umuhanzi uri mu ba mbere bakunzwe muri Tanzania.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru zikunzwe

To Top