Babou G wamamaye mu mvugo zidasanzwe yatawe muri yombi

Nsabimana Emmanuel [Babou G] wamamaye mu Rwanda mu mashusho yamugaragazaga avuga imvugo zidasanzwe, yatawe muri yombi afatiwe mu Karere Gatsibo kubera ikibazo cy’ubuzererezi.

Imvugo “Mikafone”, “Ibaze nawe”, Salama wowe”, “Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira” ni amwe mu magambo yakoreshejwe cyane mu gihe gishize hanze aha, yamenyekanye cyane kubera umusore uzwi nka Babou G (Babuji).

Nyuma y’igihe nta kanunu ke, uyu musore amakuru agera kuri IGIHE aremeza ko yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 11 Gicurasi 2018, aho acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Théobard Kanamugire, yemereye IGIHE ko Nsabimana Emmanuel wamamaye nka Babou G yafashwe nta byangombwa afite.

Yagize ati “Amakuru ahari ni uko ikibazo cye gikwiye kureberwa mu ishusho y’ubuzererezi gusa, nta kindi.”

Amakuru yavugaga ko Nsabimana wamenyekanye nka Babou G/Babuji yafashwe agurisha akabido ka Litiro eshanu karimo amazi mu cyimbo cy’amavuta, yanyomojwe na polisi.

Uyu musore wafatiwe mu Karere ka Gatsibo mu nzererezi adafite ibyangombwa yari yaturutse mu Murenge wa Nyakagarama wo mu Karere ka Kayonza.

Babou G yavuzwe cyane muri Kanama 2015, ubwo amashusho y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza kuri TV10 yakwirakwizwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatuma amwe mu magambo ye atangira gukoreshwa n’abahanzi ndetse bamwe bakambara imyenda agaragaraho kubera ubwamamare yagize mu gihe cyihuse.

Ntibyatinze ariko abantu banyuranye batangira kubirwanya cyane cyane abababazwaga n’uburyo yahise yamamara kandi nta kintu gitangaje yakoze.

 

Babou G yafashwe mu nzererezi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018

 

Uyu musore yamenyekanye kubera ikiganiro yagiranye na Yohani Umubatiza kuri TV10

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

Joseph ishimwe

May 12, 2018

but bitewe nizinafite bamurekur kuk ntabujyizibwanab afit