Bakobwa!Ninde muri aba bahanzi  nyarwanda waha amahirwe yo guhuza urugwiro?

Iyo utaramana n’abakobwa batandukanye  mu bitaramo cyangwa se  bareba za vitedo z’abahanzi nyarwanda mu basore,   hato na hato utungurwa no kumva bamwe babaha amashyi abandi ndetse bakabishimira bitagira ingano,uyu munsi twifuje kumenya hagati y’aba basore abenshi mu bakobwa baba baryanira inzara uwo baha amahirwe cyane yo guhuza urugwiro kurusha abandi.

page

Umuhanzi The Ben: Uyu musore kugeza ubu wemeza ko nta mukunzi afite,ni umwe mu bahanzi bishimirwa cyane n’igitsina gore ku bw’ibihangano bye n’imiterere y’umubiri.

Image result for Umuhanzi The Ben 2016

Kitoko:Umuhanzi Kitoko ubu ubarizwa mu Bwongereza ni umwe mu bahanzi bakura imitima benshi mu bakobwa ariko bakababazwa n’uko yabagiye kure.

Image result for Umuhanzi Kitoko 2016

Meddy:Umuhanzi Meddy,ni umwe mu bahanzi batangiye gukundwa n’igitsina gore akiri muto ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye.Gukundwa kwa Meddy bigaragarira mu ndirimbo ze n’uko bamwakira.

Image result for Umuhanzi Meddy 2016

Umuhanzi Christopher:Uyu musore utaramara igihe kinini muri muzika akunzwe ku rwego rudasanzwe.Ahanini abamukunda bamukundira ibihangano bye,ijwi n’imiterere y’umubiri.

Image result for Umuhanzi Christopher 2016

King James:Umuhanzi King James ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku bw’ibihangano bye by’urukundo akaba amaze igihe muri uyu mwuga.

Image result for Umuhanzi King James 2016

Dream Boys:Aba basore babiri bakunzwe cyane ku bw’indirimbo n’uburyo basusurutsa abakunzi babo

Image result for Abahanzi babarizwa muri Dream Boys 2016

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO