Bidasubirwaho Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka agiye kugaruka gukorera igitaramo gikomeye i Kigali

Ni umwanditsi w’indirimbo,ni umuhanzi,ni umwubatsi ikindi kandi ni umwarimu.Ibi byose ariko byatumye Yvonne Chaka Chaka abihuza aba umuhanzikazi ukomeye cyane muri Afurika kugeza ubu ufatwa nk’umwe mubahanzikazi bafatwa nk’abakanyujijeho ( Legends) utarabona umusimbura nubwo akiriho kandi akiririmba.
Indirimbo nka Umqombothi muri 2005 ndetse na Thank you Mr.dj na Let me be there za 2015;abantu barazibyinnye,abantu bazitura abandi,bityo mu materefone yabo ntizaburamo ku ma memorikadi kubera ubuhanga ndetse n’injyana iryoheye amatwi ya benshi ndetse biba akarusho kubatarabashije kumubona aririmba muri 2007 mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’umujyi wa Kigali wari umaze ubayeho mu gitaramo cy’akataraboneka cyabereye kuri stade Amahoro.

Yvonne Chaka Chaka agiye kugaruka gukorera igitaramo cy’amateka i Kigali

Yvonne rero akaba agiye kugaruka mu Rwanda aje kuririmbira abanyarwanda azanywe n’umuhanzi akaba kandi nyiri Radio na Tv1 ariwe Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC nkuko yamajije kubishimangira abinyujije kuri iyi radiyo ye.Yagize ati:”Nibyo agomba kuzaza twanamaze rwose kumwishyura azaza ataramire abantu ndetse na video ibigaragaza iraza vuba abantu bayibone”.

KNC

Nkuko umuhanzi KNC yakomeje abivuga yavuze ko azaba nawe aricyo gitaramo cye nawe akoze ubundi akajya mubakanyujijeho dore ko ari mubahanzi batangiye umuziki ugezweho kera mu ndirimbo zitandukanye nka:Abagore,African Lady n’izindi…

Nubwo kandi ibi byemejwe na KNC ntago yatangaje italiki nyakuri uyu muhanzikazi azaririmbira ho ariko mu minsi iza biramenyekana muri rusange nkuko abitangaza.

Incamake kuri Yvonne Chaka Chaka

Yvonne Chaka Chaka usanzwe ari ambasaderi wa MDGS(Intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi) yatangiye kuririmba afite imyaka 19 y’amavuko. Impano ye yavumbuwe ndetse ishyirwa ahagaragara na Phil Hollis wakoraga mu nzu itunganya umuziki Dephon Records mu Mujyi wa Johannesburg.

Album ya mbere yitwa “I’m in love with DJ” yari ibumbiyeho indirimbo zatumye aba ikirangirire ku Isi nka I’m burning Up, I Cry For Freedom, Motherland ndetse na Umqombothi. “Umqombothi” yakoreshejwe mu mashusho ya filime Hotel Rwanda[ivuga mu buryo bugoramye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Iyi album yamufashije kuba ikimenyabose muri Afurika y’Epfo ndetse bidatinze yamamara muri Afurika no ku yindi migabane.

Chaka Chaka afite impamyabumenyi za kaminuza ebyiri mu ishami rya Adult Education n’indi y’ibijyanye na Local government, Management and Administration, izi yazivanye muri University of South Africa. Uyu mugore wavutse mu 1965 afite indi mpamyabumenyi mu bijyanye no kuvuga no gukina amakinamico muri Trinity College iri London, iyi mpamyabumenyi yayihawe mu 1997.

Yvonne Chaka Chaka yashakanye na Mandlele Mhinga mu 1989, bafitanye abana bane b’abahungu Ningi Mhinga, Mandla Mhinga, Mfuma Mhinga na Themba Mhinga. Uyu muhanzi afite inzu ye bwite itunganya umuziki ikanateza imbere impano z’abahanzi bakiri bato, ni umwe mu barimu bigishije igihe kinini ubuvanganzo muri Kaminuza ya Johannesburg.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO