Bifashe indi ntera: RIB yatangiye iperereza kuri Irené Mulindahabi umujyanama wa Vestine na Dorcas

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwinjiye mu kibazo cya Vestine na Dorcas cyatumye havuka amahari hagati y’abanyamakuru Karangwa Jean Michael [Mike Karangwa] na Murindahabi Iréné [M. Iréné].

Kuva ku wa 7 Nyakanga 2021, uruhando rw’imyidagaduro rwigaruriwe n’inkuru y’itandukana ry’igihe gito rya M. Iréné n’itsinda ry’abahanzikazi bahimbaza Imana rya Vestine na Dorcas yari abereye umujyanama mu by’umuziki [Manager].

Kuri uwo munsi, M. Iréné yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas batangiye gukorana mu 2020.

Ku munsi wakurikiyeho, ku wa 8 Nyakanga 2021, M. Iréné yakoze ikiganiro yifashishije umurongo wa YouTube y’inzu ye ifasha abahanzi ya MIE, avuga ko mu gutandukana n’abo bahanzi hari abantu babiri inyuma. Yashyize mu majwi Nzizera Aimable ndetse anakomoza kuri Mike Karangwa kuko yari amaze igihe akorana n’uyu mushoramari uri gutegura igikorwa cya “Rwanda Gospel Stars Live”.

Kuva icyo gihe, Mike Karangwa yatangiye kurebana ay’ingwe na M. Iréné kugeza ubwo anatangaje ko azamurega ndetse ku wa 19 Nyakanga 2021 icyo kirego yagishyikirije Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Mike Karangwa usanzwe ukorera kuri BTN TV yareze M. Iréné ukorera Isibo TV ko yatangaje amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambanga amusebya bikamuviramo gutukwa, guharabikwa, guterwa ubwoba no gutakarizwa icyizere muri rubanda.

Muri icyo kirego Mike Karangwa yavuze ko M. Iréné yavuze ndetse akandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari umugambanyi, igisambo kuko ashaka gusenya ibyo yagezeho amuteranya na Vestine na Dorcas.

Mike Karangwa aheruka kutubwira ko yiteguye kumvikana n’abamuharabitse mu gihe baba bamusabye imbabazi.

Yagize ati “Niteguye kumvikana n’abankoshereje ariko igihe batabikora nziyambaza amategeko kuko afite icyo abiteganyaho.’’

Amakuru dufite ni uko M. Iréné akurikiranywe adafunze ndetse uyu munsi yagaragaye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, bikekwa ko yari yagiye kwitaba.

Nyuma yo kwakira iki kirego, RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibivugwa ndetse hanashakishwa uregwa kugira ngo abibazweho.

Mu gihe M. Iréné yahamwa n’icyaha yarezwe cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye gukurikirana Murindahabi Iréné [M. Iréné] usanzwe afasha abahanzi bahimbaza Imana Vestine na Dorcas

872 total views, 4 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *