BreakingNews:Kayiranga Baptiste yasinye imyaka itatu mu ikipe yo muri Tanzania azajya ahembwa 3000$ ku kwezi

Kayiranga Baptiste yamaze kwerekeza mu ikipe ya Alliance Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri TanzaniaNyuma y’iminsi mike yari amaze agizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, Kayiranga Baptiste yamaze kwerekeza muri Tanzania.

Yasinyiye imyaka itatu ikipe ya Alliance Sports Club ibarizwa mu mujyi wa Mwanza aho azajya ahembwa 3000$ ku kwezi nkuko biri ikuvugwa, iyi kipe ikaba iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Kayiranga Baptiste usibye gutoza Amavubi rimwe na rimwe, yanatoje amakipe nka Rayon Sports yahesheje igikombe cya Shampiona, Kiyovu Sports, Mukura, Gicumbi ndetse na Pepiniere

src:kt

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO