Bull Dogg Yongeye guhamya ko The Ben ahagarariye abandi bahanzi bakora Injyana ya RNB

Kw’itariki ya 1 Mutarama 2017  nibwo hano I kigali habereye igitaramo cyari gitegerejwe na Benshi cya East African Party , igitaramo kitabiriwe n’abantu bo mu nzego zose kubera abenshi bari bakumbuye umuhanzi The  Ben .

Ubwo umuhanzi The  Ben yahamagariraga bagenzie be bagiye bakorana indirimbo  zkera yaje guhamagara umuraaperi Bull Dogg bakorana indirimbo yabo bise kwicuma ari kumwe na Murumuna we Green P ibintu byatunguye benshi cyanee bigatuma banabivugaho byinshi .

Nyuma yo Kuva ku rubyiniro umuraperi Bull Dogg yagize icyo atangaza kubivugwa na bandi bahanzi benshi biyita abami  ba Rnb ko ntaho bihuriye ko The ben ariwe mwami wa RNB kugeza iyi saha .-

Abajijwe n’umunyamakuru wa Kigalihit niba abona ijambo avuze nta zindi nkurikizi  yagize ati .narivuze mbizi neza ko hari abari buryumve ukundi ariko ko ibyo yashakaga kuvuga byatambutse.

“The Ben ajya kuva mu Rwanda hari abahanzi yarutaga mu muziki ndetse anabarusha gukundwa. Naho agiriye hanze yakomeje gukora. Abo twita abami ba RnB mu Rwanda kubera ko adahari, ubu niwe mwami wabo kuko arahari”- Bulldogg.

Avuga ko atashatse guca intege abandi bahanzi bakora iyo njyana. Gusa ko nabo babizi neza ko The Ben abarusha gukora iyo njyana nubwo hari ababyirengagiza.

Abakurikiranye icyo gitaramo cyahuriyemo abo bahanzi bose, bavuga ko ari ibintu byari byateguwe kuko mbere yo kuvuga iryo jambo babanje kongorerana.

Nyuma na The Ben aza gutangariza abari aho ko kuri we Bulldogg na Green P bava inda imwe aribo bami ba HipHop mu Rwanda.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO