Butera Ariana Grande na Mac Miller nyuma y’igihe gito bakundana bamaze gutandukana

Umuhanzikazi Butera Ariana Grande uri mu bakunzwe cyane ku isi yamaze gutandukana n’umukunzi we Mac Miller bari bamaze igihe kirenga umwaka umwe bakundana.

Ariana Grande w’imyaka 24 ari mu bamaze kubaka izina rikomeye mu njyana ya Pop na R&B, akaba azwi mu ndirimbo nka One Last Time, Side to Side, No Tears Left to Cry, Bang Bang, Everyday yakoranye na Future n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi yari amaze igihe kirenga umwaka umwe ari mu munyenga w’urukundo n’umusore utunganya umuziki {Producer} bita Mac Miller, ndetse ntibajyaga basiba kwereka itangazamakuru iby’urukundo rwabo mu buryo bweruye.

Nkuko inshuti zaba bombi zibihamya, ngo bo ubwabo bafashe umwanzuro wo kuba bahagaritse iby’urukundo rwabo, gusa bemeranya kuba inshuti magara mu buzima busanzwe.

Aba bombi ngo bemeranyije gukomeza kuba inshuti magara
Aba bombi ngo bemeranyije gukomeza kuba inshuti maga
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO