Bwa mbere ku isi dore abana b’impanga bavutse umunsi umwe ariko badahuje  waka w’amavuko

SAWYER MATTHEW na EVERET JACKSON ni abana b’impanga ariko hagati yabo hakabamo ikinyuranyo cy’iminota 10 nk’uko 7sur7 ibitangaza.

SAWYER MATTHEW na EVERET JACKSON bavukiye mu ivuriro rya Phoenix muri Leta ya Arizon mu burengerazuba bwa Amerika.Mu buryo butangaje  ise ubabyara Brandon Shay yatwaye umugore we Holly ari nawe nyina w’izo mpanga ku bitaro mu masaha yanyuma y’isozwa ry’umwaka wa 2016.

7sur7 itangaza ko umwana wa mbere yavutse mbere gato y’uko umwaka wa 2016 urangira hanyuma undi avuka nyuma ye gato mu wundi mwaka wa 2017 watangiye.

iriba24 ltd

Abo nibo bana b’impanga ariko batavukiye umwaka umwe

Amakuru  avuga ko umwana wa mbere yavutse taliki 31 Ukuboza 2016 nk’uko byandikishijwe mu ndangamuntu,mu gihe undi yandikishijwe ko yavutse taliki 1 Mutarama 2017.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO