Bwa mbere ku isi umugabo atwite inda y’amezi 4

HAYDEN CROSS ni umusore w’imyaka 20 wavukiye mu Bwongereza uvugwaho kuba atwite inda y’amezi 4 nyamara igitangaje ni uko uyu musore yavutse ari umukobwa akaza kwihinduza imisemburo kugira ngo abashe kubyara umwana mu buryo bwihuse nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Sun bigashyirwa kumugaragaro na 7sur7.

Image result for HAYDEN CROSS

Umugabo wa mbere ku isi atwite inda y’amezi 4

Kugeza ubu Hayden ufatwa nk’ikinyabibiri akaba amaze imyaka 3 arwana no kwihinduza niwe muntu wambere uvuzweho gutwita aya mezi nyuma yo gushaka ubufasha bw’uwamuha intanga yifashishije Facebook.

Nk’uko amakuru abigaragaza Hayden yatangiriye mu gusaba ubufasha ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzima(NHS) mu kumutera igi mbere y’uko yihinduza kugira ngo azabashe kubyara ariko ntibyabasha kumukundira.

Image result for HAYDEN CROSS

Ibyo nibyo byatumwe ashaka umufasha abinyujije kuri Facebook ngo abashe guhabwa intanga mu gihe kidatinze mu gihe gito yaje kumubona ndetse aratwite.Avuga ko uwo muntu yamusanze mu rugo arazimuha akoresheje urushinge nta n’ubwishyu. Agira ati:”Sinzi uwo ariwe,ni inyangamugayo simwibuka kuko atampaye itumanaho.”

Hayden yatangiye ibikorwa byo kwihinduza ahereye kubijyanye n’imisemburo kumera ubwanwa ngo ntibyamutindiye ndetse hakurikizaho guhindura ijwi riba nk’iry’abagabo ibyo byose bikaba byaramutwaye amafaranga 4600 by’amayero.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO