Charly na Nina batandukanye na Manager Muyoboke

Abahanzikazi Charly na Nina bamaze gutandukana na Muyoboke Alexis na kompanyi ye Decent Entertainment. Imikoranire ya Charly na Nina na Muyoboke Alexis na kompanyi ye yashyizweho iherezo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018.

Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakorana abafasha mu muziki wabo. Bashimiye cyane Muyoboke Alexis wabafashije mu muziki wabo. Muyoboke Alexis yakoranye n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda aho yari umujynama wabo abafasha gutera imbere mu muziki, abo ni Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Inshuti z’ikirere na Charly na Nina yari amaze imyaka 5 akorana nabo. 

Itangazo Charly na Nina banditse batangaza ko batandukanye na Muyoboke

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

shumbusha anastase

February 21, 2018

umva IMANA izabafashe bakomeze barye hit kuko ndabemera cyane