Coronavirus: Donald Trump akomeje gukurikiranwa nyuma ya weekend idasobanutse mu bitaro

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika akomeje gukurikiranirwa hafi aho ari mu bitaro avurwa Covid-19. We ari kwerekana ko akomeye.

Ubu hari ugushidikanya ku cyizere – cyari cyatanzwe ejo ku cyumweru n’abaganga – ko ashobora kuva mu bitaro uyu munsi kuwa mbere, haracyari ibibazo ku buryo amerewe.

Bwana Trump arashaka kwerekana ko akomeye kandi iyi virus itamuzahaje, ariko benshi baracyeka ko ari ukwihagararaho.

Inshuro ebyiri byasabye ko afashwa guhumeka ndetse ahabwa imiti ivura indwara z’ubuhumekero zigeze ahakomeye.

Ku cyumweru, yaratunguranye agaragara ari mu modoka hanze y’ibitaro aramutsa abamushyigikiye baje kwifatanya nawe, bamwe barabinenze.

Ukuriye Abademokarate mu nteko ishinga amategeko ya Amerika Hakeem Jeffries yanditse kuri Twitter ati: “Abanyamerika barenga 205,000 barapfuye. Ducyeneye ubutegetsi. Ntidushaka amafoto”.

Yambaye agapfukamunwa, Bwana Trump yapeperaga abaje ku bitaro ari mu modoka ifunze ibirahure, ni nyuma y’uko yari yanditse kuri Twitter ko aza gusohoka mu bitaro bya Walter Reed “gusura atunguye” “abakunda igihugu”.

Abaje kumureba aho ku bitaro yabise "abakunda igihugu"
Insiguro y’isanamu,Abaje kumureba aho ku bitaro yabise “abakunda igihugu”

Mu masaha ya kare ku cyumweru, byari byatangajwe ko amagara ye atifashe neza kurusha uko byavuzwe mbere ubwo yajyaga mu bitaro kuwa gatanu nimugoroba.

Ibiro bye White House byari byatangaje ko afite “ibimenyetso byoroheje” bya Covid-19, ariko muri weekend byemejwe ko yafashijwe guhumeka ubwo yaburaga umwuka uhagije inshuro ebyiri mu minsi ibiri.

Yahawe kandi imiti ya dexamethasone yo kuvura indwara z’ubuhumekero, ubusanzwe ikoreshwa ku bantu barembye nk’uko abahanga babivuga.

Gusa, Bwana Trump yakomeje kugerageza kwerekana ko akomeye, ashyira kuri Twitter amashusho ye ari mu biro aho mu bitaro.

Kuri Twitter, yashyizeho video avuga ngo “Nize byinshi kuri Covid. Nabyize njya ku ishuri. Iri niryo shuri. Iri ntabwo ari ryarindi ryo gusoma ibitabo. Narayanduye ndayimenya. Ni ikintu gikomeye, nzagenda nkibabwira.”

Abamushyigikiye baje imbere y'aho arwariye
Insiguro y’isanamu,Abamushyigikiye baje imbere y’aho arwariye

Bwana Trump ubwe niwe watangaje kuwa gatanu ko bamusanzemo iyi virus, byahise bisubika ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe tariki 03 z’ukwezi gutaha kwa 11.

Uyu mugabo w’imyaka 74, ari mu cyiciro cy’ababyibushye cyane, mu cyiciro cy’abageramiwe no kuba Covid-19 yabamerera nabi.

Yatewe imiti itandukanye anatangira iminsi itanu yo guhabwa umuti urwanya virus wa remdesivir.

Dr Brian Garibaldi, uri mu itsinda ry’abamuvura yagize ati: “Ameze neza, ahagaze ku maguru ye kandi aragendagenda hose, turashaka ko akomeza kunywa no kurya no gukomeza kunyeganyega”.

Aba baganga bavuga ko kuva kuwa gatanu ataragira umuriro, kandi impyiko n’umwijima bye bikomeje gukora mu buryo busanzwe.

Abandi bantu 10 bakorana nawe bya hafi – barimo n’umugore we Melania – nabo babasanzemo iyi virus.

213 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Dev Manager

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *