Danny Nanone akomeje kugirwaho ingaruka n’inama yahawe na nyina mu buto

Umuraperi  Danny Nanone ukunzwe cyane ku bw’indirimbo ze,inama yahawe na nyina umubyara  akiri muto zo kutanjya mu tubyiniro kuko ngo habamo Abadayimoni  yarabikuranye birangira bimugizeho ingaruka kuko atajya ataramira mu tubyiniro.

Image result for Danny Nanone 2016

Umuraperi Danny Nanone yemeza ko akiri muto mu mashuri abanza yahanuwe na nyina umubyara ko mu buzima bwe agomba kugendera kure gutaramira mu tuyiniro (Night Club) kuko ngo habamo Amadayimoni atazamurarura akamutwara.

Danny yemeza ko izi nama yazikuranye kugeza ubu mu kigero ariho ngo ntashobora gutaramira mu tubyiniro kuko ngo n’iyo hari umukeneye ngo babe bahasohokera abyanga akamusaba guhurira ahandi.Ati:”Nkiri muto Mama yambujije kuzataramira mu tubyiniro.Mama yambwiye ko muri utwo tubyiniro habamo Amadayimoni(Satani) atazandarura akanwara.”

Image result for Danny Nanone 2016

Aya makuru kandi ashimangirwa n’abahanzi bakunze kuba hafi ya Danny Nanone bemeza ko ngo Danny basabana bihagije ariko byagera mu kujya mu tubyiniro akabyamagana.Uyu muhanzi  wahawe  inama n’umubyeyi we ntawahakana ko  zamugizeho ingaruka nziza kuko ari umwe mu bahanzi batangwaho urugero ku bw’imyitwarire ye no kubanira abandi neza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO