Danny Vumbi azataramira abakunzi be Top Chef

Nkuko bisanzwe ku bufatanye bwa Kigalihit na Top Chef buri mpera z’icyumweru mutaramirwa n’umuhanzi mukunze  mu gitaramo  kitwa superstar Night aho abakunzi  ba muziki bihera ijisho ibyamamare muri muzika ndetse n’urwenya ruhekejwe n’imbyino

 

Mu kiganiro n’umuyobozi wa Kigali umwe mu bategura ibyo bitaramo yadutangarije ko mu mpera z’iki cyumweru bafitiye abakunzi ba muzika udushya twinshi harimo kuba umukiliya uzajya agura ikinyobwa cya Mutzing amacupa 4 azajya yongezwa irindi rimwe mu rwego rwo gufata neza abakiliya ba Top Chief .

Usibye kandi kuzataramirwa na Danny Vumbi uzwi mu ndirimbo nka Ni Uwacu ,Bango, Bizu ya Yunda  ni zindi  nyuma yibyo kandi hazaba hari na babyinnyi bamaze kubigira umwuga gushimisha abakunzi bazwi nka Finest Crew  ndetse nabavuye i Bugande ,tutibagiwe umusaza mu basaza basetsa MC Gasumali uzabasetsa imbavu zikabarya  .

 

Tubamenyeshe ko icyo gitaramo kizaba ku cyumweru tarik ya 20 Gicurasi 2018 muri Top Chef Nyabugogo ku muhanda ugana kiruhurura ruguru y’umuhanda munsi ya Etage yo kwa Chez Manou guhera i saa moya z’umugoroba kugeza mu rukerera.Kwinjira ni nk’ubuntu ni mafaranga 1000 gusa

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO