Devo Queen wamenyekanye mu ndirimbo nimwe barezi arashimangira ko abakobwa bo mu Rwanda bashoboye

Ishimwe Devotha  wamenyekanye  nka Devo Queen) ni umukobwa winjiye muri vuba cyane aho indirimbo ye yambere yayise Nimwe barenzi ashaka gushimangira ko abakobwa bo mu Rwanda atari ibiryabarezi nkuko byagiye biharukwaho na bamwe mu bahanzi nyarwanda .
Devo Queen yashyize hanze indirimbo ‘Gumana nanjye’ yakoranye na Niyorick-YUMVE
Kuri ubu uyu mukobwa uririmba injyana ya Hip Hop yashize hanze indirimbo  Gumana nanjye  yafatanyije  na Niyorick  nawe uziw cyane mu bahanzi baterwa inkunga na Touch Record akaba ari naho akorera .
Devo Queen yatangarije Kigalihit ko muri uyu mwaka nubwo maze gukoramo indirimbo ebyiri zonyine afite gahunda yo  kwerekana ko abakobwa bo mu Rwanda bashoboye ibintu byose harimo na muzika
Abajijwe niba nyuma yo guhsyira hanze indirimbo Nimwe barezi byumvikanye ko yashakaga gusubiza umuraperi Ama G The Black wavuze  mu ndirimbo ye ko abakobwa ari ibiryabarezi  yasubije ko ntaho bihuriye ko we yashakaga kwerekana ko rwose ibyo babavugaho ataribyo.

Mu gusoza na Devo Queen twamubajije imbogamizi amaze guhura nazo mu gihe gito yinjiye muri ruhando rwa muzika yavuze ko kwisanga kw’itangazamakuru byabanje kumugora ariko ubu yamaze gusanga ibintu byose ari ugushirika ubwoba akab atangiye kujya yakirwa neza aho ajyanye ibihangano bye akaba ashimira itangazamakuru ku ruhare runini rigira mu guteza imbere abahanzi nyarwanda .

Uyu muhanzikazi avuga ko agikomeje umuziki aho avuga ko mu minsi iri imbere azakomeza gushyira hanze ibihangano.harimo no gushyira hanze amashusho yizo ndirimbo ze zombi Nimwe barezi na Gumana Nanjye.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO