Diamond Platnumz Yaguriye Inzu Hamisa Mobetto Bivugwako Yaba Agiye Kumubangikana Na Zari –Amafoto

Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Diamond yaguriye inzu Hamisa Mobetto maze bituma Zari Hassan yibaza ikigiye kuba mugihe narubanda nabo bahwihwisaga ko agiye gutunga aba bagore bombi bamuhekeye abana.

Nyuma y’uko Diamond amaze kugura iyo nzu yahise anyarukira kurukuta rwe rwa Instagram maze abaza niba Hamisa Mobetto yishimiye inzu, undi nawe amusubiza ko bayishimiye we n’Umwana kandi bakomeza no kumwifuriza imigisha myinshi cyane.

Ibi Diamond yabikoze ashingiye ku bitutsi Zari Hassan yari yamututse amubwira ko ari Ikigoryi kuko akomeje gutererana abana be yibyariye.

Kugirango Diamond yereke Zari ko hari icyo yabikozeho kandi kigaragara yahisemo kugura inzu ya Hamisa ndetse ahita abishyira no kukarubanda kugirango uyu mugore nawe abibone. Ndetse yamweretse n’Andi mafoto arikumwe na Hamisa mucyumba kimwe.

Hamisa munzu ye n’Umwana we
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO