Dj Pius yashyize hanze amashusho y’indirimbo iwacu yitiriye alubum ye

Dj Pius ni umuhanzi wamneyekanye cyane hano mu Rwanda mu myaka yashize ubwo yabarizwaga mw’itsinda rya Two 2 Real hamwe na mugenzi we Aidan ariko baza gutandukana umwe atangira gukora ukwe ari naho uyu Dj Pius yongereye ingufu ze muri muzika  agakorera mu bihugu duturanye  cyane cyane Uganda ubu akaba yitegura gushyira hanze alubumu ye yise Iwacu yanashyize indirimbo azayitirira hanze .

Mu kiganiro na KIGALIHIT.RW Dj Pius ukunzwe cyane mu ndirimbo nk’Agatako,Wambulila wa,Play it again,tempramido ni zinzi nyinshi yadutangarije ko iyi ndirimbo yayise iwacu yifuza kugaragaza ubwiza bw’u rwanda naho iterambere ryarwo rigeze akaba ari nayo mpamvu yayitiriye alubumue ye ateganya gushyira hanze mu mezi ya Vuba .

yakomeje atubwira ko mu kwezi kwa Munani aribo ateganya  kuyimurikira abakunzi ba muzika nyarwanda muri Rusange akaba yanashimiye abantu bose bakomeje kugenda bamubaha hafi kugira muzika ye ikomeze igere kure hashoboka .

iyi ndirimbo Iwacu amajwi yatunganyijwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHI Y’INDIRIMBO IWACU

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO