Dore Abahanzi nyarwanda bazira gukoresha Agakingirizo mugihe cyo gutera Akabariro

Mu ruhando rwa muzika Nyarwanda hagiye havugwamo byinshi byerekeye ku bahanzi bagiye bavugwaho ubusambanyi ndetse nyuma bikaza gutahurwa ko batakoresheje agakingirizo bitewe n’uko batewe cyangwa bagaterwa inda mbere yo kurushinga ariko ntibikureho ko biba ari ubusambanyi bwakozwe ku mpande zombi.

Muri icyi cyegeranyo twageraheje gukusanya bamwe muri abo bahanzi gusa hari bamwe nyuma yo kuryamana n’abakunzi babo bahise babana nk’umugore n’umugabo bitemewe n’amategeko bitewe no gutera cyangwa guterwa inda cyangwa izindi mpamvu.

10.Puff G

JPEG - 116.5 kb
Puff G wavuzweho ubusambanyi akiga mu mashuri abanza

Uyu musore watangiye umuziki mbere ya 2010 ubwo yigaga mu mashuri abanza yaje gukundwa yamamara ku maradio, byaje gutuma agira abafana benshi b’abakobwa biza kuba intandaro yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye atera inda, gusa mu 2015 haje kuvuka impaka ko mwana wavutse atari uwa Puff G ahubwo ari uwa Fazzo ariko andi makuru akavuga ko hari undi mwana uyu muhanzi yaba afite.

9.Neg G The General

JPEG - 32.2 kb
Neg G wiswe Papa Kevin

Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo,Anyensi,Icyayi,ibikoroto nawe yavuzweho ubusambanyi byaje no gutahurwa ko atakoresheje agakingirizo nyuma biza kugaragazwa n’umuhungu yabyaye yise Kevin ari naho kwitwa Papa Kevin byaturutse

8.Lil G

JPEG - 55.9 kb
Lil G wagize akajagari mu rukundo

Uyu musore umaze gukundana n’abakobwa batandukanye ariko bakaza gutandukana muri uko guhinduranya abakunzi, bivugwa ko yaje kwisanga yakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo akurizamo gutera inda, kuri ubu akaba afite umwana .

7.Sacha

JPEG - 46.3 kb
Sacha wahagaritse umuziki we ubwo yatwitaga

Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Sacha nyuma yo kuza mu muziki, ariko mu 2014 akaza kugenda gake ndetse akaburirwa irengero, yaje kuvugwaho kuryamana n’umusore wari umu Deejay ariko biza kuvugwa ko batandukanye nyuma yaho muri Kanama 2014 yaje kwibaruka bisobanuye ko atigeze akoresha agakingirizo.

6.Bruce Melody

JPEG - 37.2 kb

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uherutse gushyira hanze indirimbo “You complete me” ikaza gukundwa, mu minsi ishize nibwo byasakaye ko yateye umukobwa inda ariko we akaza kubihakana.
Gusa uwo mukobwa Bruce Melody yavuzweho gutera inda,ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko baryamanye hadakoreshejwe agakingirizo gusa mbere y’uko ibyo biba uyu muhanzi yabanaga n’umugore n’ubwo batasezeranye imbere y’amategeko ndetse bakaba bafitanye umwana.

5.Jules Sentore

JPEG - 137.1 kb
Jules Sentore yaratunguranye ubwo hatangazwa yabyaye imfura ye atabana n’umugore

Uyu muhanzi uririmba yibanda cyane ku njyana gakondo, ubusanzwe ntiyakunze kuvugwa cyane mu rukundo nk’abamwe mu bandi bahanzi bakanyujijeho, gusa byaje kuvugwaho gato ko yaba yaryamanye n’umukobwa bakundanaga bidatinze muri Mutarama uyu mwaka biza gutungurana ko yibarutse, bisobanura ko baryamanye batifashishije agakingirizo.

4.Oda Pacy

JPEG - 29.7 kb
Oda Pacy watewe inda na Lick Lick akaza kubanza kumwihakana

Uyu mukobwa nyuma yo kwinjira mu muziki agashyira hanze indirimbo yakunzwe yise”Ese nzapfa?” yaje kuvugwaho urukundo na Producer Lick Lick ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yaho biza kuvugwa ko bakoze imibonano mpuzabitsina,byaje kuba intandaro yo gutwita kuri uyu muhanzikazi yewe aza no kwibaruka mu mwaka wa 2011, ibintu byaje kuba ikimenyetso cy’uko aba bombi batikingiye.

3.Green P

JPEG - 27.2 kb
usibye no gutera inda,Green P yigeze kumvikana ku gitangazamakuru kimwe avuga buryoki akoramo imibonano mpuzabitsina

Uyu musore wabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangs icyagaragaje ko yakoze imibonano mpuzabitsina atararushinga, ni umwana yabyaranye n’umukobwa bakundanaga gusa izina rye ntiryigeze rimenyekana mu bitangazamakuru.

2.Humble Gizzo

JPEG - 20.1 kb

Uyu musore ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, mbere yo gukundana n’umuzungukazi “Amy Blauman” yavuzweho kubyarana n’umukobwa wari inshuti ye, bikaba byarabaye gihamya ko uyu musore atakoresheje agakingirizo.

1.K8 Kavuyo

JPEG - 31.5 kb
K8 Kavuye wabyaranye na Bahati Grace wabaye miss Rwanda 2009

Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo, nyuma yo kugera muri Amerika ari naho ubu arimo gufatira amasomo, kubyarana na Miss Rwanda 2009 Bahati Grace mu mwaka wa 2012, byaje kuba ikimenyetso cy’uko aba bombi batakoresheje agakingirizo mu gihe batabana byemewe n’amategeko.

Ibi bigaragaye kuri aba bahanzi, mu gihe bagenzi babo barimo Riderman,Knowless,Tom Close,… bagaragaje igikorwa cy’indashyikirwa bashinze ingo zabo byemewe n’amategeko, kuri ubu bakaba fatwaho icyitegererezo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO