Dore abanyarwandakazi umwaka urangiye bateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ku bw’imyambarire  

Umwaka wa 2016 urangiye mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda bamwe bahabwa impundu abandi bavumirwa ku gahera ,ariko hakaba n’abateje urujijo ku bw’imyitwarire n’imyambarire byabo bamwe bibaza n’iba ari abanyarwandakazi cyangwa abanyamahanga.

Image result for Imyambarire y'abakobwa

Muri aba bantu bigaruriye umwaka wa 2016 mu itangazamakuru no mu buzima busanzwe babamo

Ndoli Nickita

Ndoli Nickita umukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Agatako’ ya Dj Pius na Chameleone, imwe mu zakunzwe mu Rwanda na Uganda. Amaze kugaragara muri iyi ndirimbo yaratutswe bikomeye ndetse ashinjwa  kwiyandarika ahanini kubera imyambarire ye.

Isimbi Amanda

Mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel i Kigali, Kiss Daniel umuhanzi ukomeye muri Nigeria yakoreye i Kigali muri Gashyantare 2016 yafotowe abyinisha Isimbi Amanda umwe muri Nyampinga b’iyahoze yitwa SFB [ubu ni CBE], yamukorakoraga ku matako no ku bibero.

Mu bakobwa bashamadukiye Kiss Daniel ndetse bakifuza kubyinana na we, harimo Miss Isimbi Amanda wabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2013.

Miss Isimbi Amanda kandi yakomeje kuvugwa mu nkuru ziganjemo iz’uko yambara ubusa agashyira amafoto kuri Instagram[ariko we avuga ko ntawe ukwiye kumwinjirira mu buzima]. Kugeza ubu biravugwa ko ari mu rukundo n’umunyamideli wo muri Uganda witwa Kim Swagga.

Akiwacu Colombe

Muri 2016 Miss Akiwacu Colombe yagiye mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2016 na we yemeye kwiyerekana yambaye ‘Bikini’ mu gihe abandi bakobwa bagiye baserukira u Rwanda bajyagayo bakabyangaga.

‘Bikini’ Akiwacu yambaye yateje impagarara bamwe bamushinja guta umuco abandi abakavuga ko bitari bikwiye ko Umunyarwandakazi yambara ikariso gusa akajya mu irushanwa.

Miss Akiwacu yaratutswe abandi bakamushima ko ‘amaze kumenya ibigezweho’. Mu gusubiza abamututse yavuze ko ‘yakoze igikwiye mu gihe gikwiye’.

Shadia

Muri Mata 2016 yatandukanye n’umugabo we Producer Meddy Saleh. Shadia [uzwi mu mashusho y’indirimbo Buhoro Buhoro ya King James], asanzwe afite abana babiri yabyaranye na Meddy, ubu bamaze gutandukana.

Nyuma yo gutandukana na Meddy saleh izina rye nibwo ryinjiye cyane mu itangazamakuru, yagiye agaragara kenshi mu matsinda y’abakobwa bazwi cyane mu Rwanda ndetse akavugwa mu nkuru na bo.

Shadia kandi yongeye kugaragara mu mashusho y’indirimbo zirimo ‘Ntawundi’ ya Umutare Gaby. Iyi ndirimbo yakurikiwe n’izindi nkuru zavugaga ko Shadia akundana na Umutare nyuma yo gutandukana n’umugabo.

Shadia yanavuzwe cyane ubwo yagiranaga ubushyamirane na Kate Bashabe ubwo yafungwaga. Uyu mukobwa ari mu bashinjaga Kate Bashabe ko yamukubise akanashaka kumutera icyuma.

Mukasine Asinah

Muri 2016 Asinah yatangiye yakajije umurego nk’umuhanzi ushaka kuyobora injyana ya Dancehall mu Rwanda. Yaje mu muziki amaze gutandukana na Riderman, inkuru nyinshi yavuzweho zaciye ibintu ni izo yabaga agaruka ku bihe byiza cyangwa ibibi yanyuranyemo n’uyu muperi [utacyifuza na gato kubona inkuru imuhuza n’uyu mukobwa].

Image result for Mukasine Asinah 2016

Mukasine Asinah[Asinah Erra] yavuzwe mu nkuru zidasanzwe aho yajyaga mu bitaramo akambara bitangaje, gushyira hanze amafoto yambaye ikariso gusa, kwambara ikanzu igaragaza imyanya y’ibanga akajya mu ruhame ntacyo yishisha, imibyinire idasanzwe yamurangaga mu bitaramo no mu mashusho y’indirimbo ze.

Umunyamakuru Aline nawe asoje umwaka akoze udushya tudasanzwe mu myambarire yanenzweho na benshi bakabisanisha no kwiyandarika

Image result for Umunyamakuru Aline 2016

Image result for Umunyamakuru Aline 2016

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO