Dore ibintu 5 uzirinda unyaza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Izi nyigisho zigenewe abubatse ingo ndetse n’abari mu nzira yo kurushinga, uyu munsi kigalihit.rw irakebura abagabo bakunda gutera akabariro ariko bakananyaza abagore babo, ni byiza kuko bitera umuneza ababikora, ariko bishobora no kubyara amahari ku wabikoze nabi.

1.Kunyaza umugore utateguye: Ntabwo byaguhira kuba waza uzi ko ugiye kunyaza umugore utabanje guha akanya ngo umutegure, iki gikorwa ugitangira mu gihe ubona umugore na we ari mu gikorwa neza, mbese arimo kukumva neza mu gikorwa.

2.Kunyaza indayi: Kuko hari amazi yagutarukira ku gice icyo ari cyo cyose cy’umubiri, kuko amazi mvagitsina agira indwara nyinshi z’imitezi n’izindi, ushobora kwandura ku ruhu nka Gonorrhea, Clamydia n’izindi zandurira ku gukoranaho ku mubiri.

3.Kunyaza umugore ufite uburwayi: Ushobora kunezerwa cyane unyaza umugore usanzwe afite uburwayi bw’umutima cga ubw’ubuhumekero, ukaba wamutera ibibazo, kuko ibyishimo bishobora kumubana byinshi ari nako arushaho kwahagira ugasanga akuguye mu maguru, uko mutinda mu gikorwa niko n’umunaniro wiyongera, rimwe na rimwe akaba yagupfana.

 4.Kunyaza umugore ahagaze: Aha twakubwira ko kunyaza umugore ahagaze bishobora kumuviramo ingaruka, ashobora kuba ahagaze uko umunyaza niho aba akwegera cyane, umutwe awujyana inyuma, uko ibyishimo bimurenga ashobora kugucika akaba yakubita umutwe inyuma hasi, nabyo bisaba kubikorera ahantu heza, ubona hatateza ikibazo.

5.Umwanda: Nibyo koko hari abavuga ko kunyaza ari umwanda, nibyo kandi koko ariya mavangingo asohoka, aho yamenetse nyuma y’akanya gato impumuro yayo ntabwo aba ari nziza, niyo mpamvu uzirinda kunyariza umugore ahantu uzi ko hashobora guhita hinjira abantu muri ako kanya, mu gihe mutarahasukura.

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

mutezimana serge

January 31, 2018

muzatubwire niba gushyukwa cyane ntangaruka zibamo