Dore ibyaranze urugendo rw’urukundo hagati ya Diane na Platini batandukanye bagombaga kurushyinga uyu mwaka

Mu mwaka wa 2013 ni bwo byasakaye ko Platini wari usanzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Rozy batandukanye ndetse akaba yamaze kwishumbusha undi mukobwa wamenyekanye bigoranye dore ko Platini yabanje guhisha amazina ye itangazamakuru, gusa inkuru y’itandukana ryabo ije hashize imyaka itatu bakundana.

Nyuma yo gutangaza ko amazina y’umukunzi we Platini yumva atayatangaza byakomeje gushishikaza itangazamakuru riyahiga bukware ni bwo byaje gutahurwa ko uyu mukobwa yitwa Diane. Platini na Diane bagiye bakundana ku buryo bugaragarira amaso y’abakurikiye iby’urukundo rwabo kugeza 2014 ubwo hazagamo agatotsi gusa nyuma bakaza kwiyunga urukundo rugakomeza.

dianeBigitangira Diane yari yariyise Nemeye (izina rya Platini) Diane

Hagati mu mwaka ushize wa 2014, Platini n’umukunzi we Diane byavuzwe ko batandukanye ndetse icyo gihe uyu musore yatangaje  ko we nta mukunzi afite ariko yanga kwerura ku bijyanye n’urukundo rwe n’uyu mukobwa Diane. Ubwo Dream Boys basohoraga indirimbo yitwa “Uzahahe Uronke” hari benshi bavuze ko iyi yaba yari yahimbiwe uyu mukunzi wa Platini yashakaga gusezeraho mu mahoro amwifuriza kuzahaha akaronka.

diane

diane

Amagambo y’urukundo yacaga ibintu bamaze kwiyunga

Mu kwezi k’Ukwakira 2014, (Nyuma y’amezi make havuzwe gutandukana) Platini na Diane bahuriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ahantu bari basohokaniye, ibi bitangira kwerekana ko urukundo rwabo baba bararusubukuye, ariko icyo gihe noneho bari bamaze kubyerura ubwabo ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho byagaragaraga ko bari mu bihe byiza by’urukundo rwabo ndetse hari n’amakuru y’umwe mu nshuti za Platini yavugaga ko baba barahise batangira no gupanga iby’ubukwe bwabo icyo gihe.

Urukundo rufite intumbero yo kubana 2015-2016, 2017 irukomye mu nkokora…

Kuva mu mpera za 2014 kugeza mu mpera za 2016 yaba Diane ndetse na Platini, buri umwe yerekanaga ko atewe ishema no kuba umukunzi w’undi, babinyujije mu magambo y’urukundo bashyiraga ahagaragara aherekeje amafoto yabo bombi bari kumwe bikaba ari ibimenyetso byerekana ko urukundo rwabo rugeze kure kandi bameranye neza cyane muri iyo minsi ku buryo n’amakuru avuga ko baba bateganya gukora ubukwe ashobora kugira ishingiro.

Hagati mu mwaka wa 2016 ubwo buri umwe yizihizaga isabukuru y’amavuko aba bombi babwiranye amagambo y’urukundo yagiye agarukwaho cyane mu itangazamakuru. Aya magambo yerekanaga ko urukundo rwabo rumaze gushora imizi ariko bikabya cyane ubwo Platini yandikiraga Diane aya magambo”Isabukuru nziza mwiza wanjye Didy. Iminsi yo iricuma ariko ntisiga ubusa, ijoro n’amanywa biratandukana imitima yo igasatirana… Nyagasani ni we uzi ibigukwiriye kundusha, gusa nanjye nkwifuriza icyiza cyose, uri umuntu w’agatangaza… Gukunda ni inshinga nzahora ngutondagurira iteka ryose, ukwiye ibirenze iyi baruwa y’urukundo. Imana iguhe umugisha, ndagukunda cyane   diane

Diane yanditse mu mugongo we izina ‘Platini’Platini na Diane mu bukwe bwa Knowless, benshi bahise bahamya ko aribo bakurikira

diane

 

 

Iby’urukundo rw’aba bombi byaje gusa nk’ibikajije umurego ubwo batahanaga ubukwe bwa Knowless na Clement bari kumwe, uko batasiganaga, agatoki ku kandi byatumye abantu benshi bahamya ko uru rukundo rugeze aharyoshye ndetse ibitangazamakuru binyuranye bitangira guhamya ko ntakabuza aba aribo bakurikiraho mu kurushinga.

Urukundo rwabo rupfubye mu gihe imiryango yari yarabimenye biteguye ibirori…

Hagati mu mwaka wa 2016 ni bwo byatangiye kugaragara ko urukundo rwaba bombi rumaze gushinga imizi no mu muryango. Mu kwezi kwa Nyakanga 2016 ubwo Platini yaherekezaga umukunzi we wari ugiye i Burayi, Platini yaragaragaye ari kumwe n’umuryango w’uyu mukobwa dore ko ababyeyi be bari bamuherekeje baje kugaragara mu mafoto bari kumwe na Platini bivuze ko bari bamaze kumenya uyu muhanzi aho bari bazi ko azaba umukwe wabo.

rutayisirediane

Rutayisire Fiston ni we wigaruriye umutima wa Diane

Nubwo nta muntu uramenya neza itariki batandukaniyeho ndetse n’icyabiteye aba bombi bamaze kugaragaza ibimenyetso ko batandukanye dore ko bahereye kuri Instagrama amafoto yose bari bahuriyeho bakayasiba by’umwihariko Diane wahoze ukundana na Platini akaba yahise ashyiraho undi musore witwa Rutayisire Fiston bari mu rukundo ndetse  bakongeraho n’amagambo agaragaza ko bari mu buryohe bw’urukundo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO