Ese amatiriganya,guhuga itangazamakuru no kunengwa  bisanzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda uyu mwaka biraba bihagaze bite?

Ishimwe Diedonne uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Back up itegura ikanashyira mu bikorwa igikorwa cya Miss Rwanda,yatangaje ko irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rizaba ryiza kurusha andi yose yagiye aba.

Image result for Miss Rwanda 2017 logos

Prince yemeza ko kuba Miss Rwanda Mutesi Jolly yaragiye mu irushanwa rya Miss World 2016 no kuba Ndaruhutse Kwizera Peace wabaye igisonga cye cya mbere cya Miss Rwanda 2016 yaratsindiye ikamba rya Miss Naiades 2016 ngo biri mu bizatuma irushanwa ry’uyu mwaka riba ryiza kuko hari bynshi kompani itegura irushanwa rya Miss Rwanda yigiye muri ayo marushanwa.

Yagize ati:”Ubumenyi butandukanye twabwigiye mu irushanwa rya Miss World,irya Miss Naiades n’ahandi buzatuma irushanwa ry’uyu mwaka rirushaho kuba ryiza.”

Usibye ibyo,Ishimwe yavuze ko imyiteguro myiza irimbanije.Ku italiki 1 Mutarama 2017 nibwo irushanwa ry’abahatanira ikamba biyandikisha ryatangiye mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu.Mu ntara y’Amajyaruguru iki gikorwa kizatangira taliki 15 Mutarama 2017.

Image result for Miss Rwanda 2017 logos

Miss Rwanda icyuye igihe Umutesi Jolly

Mu ntara y’Amajyepfo iki gikorwa kizaba ku ya 21 Mutarama 2017 kizabera mu karere ka Huye naho i Burasirazuba kizabera mu karere ka Kayonza taliki ya 22 Mutarama 2017.Mu Kigali wa Kigali no guhatana  hagati y’abiyandikishije bizaba kuya 28 Mutarama 2017.Ku italiki 15 Gashyantare 2017 kuri petit Stade hazakorerwa irushanwa ryo gutoranya abakobwa 15 bazahatanira uzavamo Miss Rwanda 2017.

Kuva ku ya 12 kugeza kuya 24 Gashyantare 2017 abazaba batowe bazaba bari mu mwiherero i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel.

Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 azamenyekana kuya 25 Gashyantare i Gikondo muri Expo Ground ahasanzwe habera imurikagurishwa.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO