Ese gusohora vuba ni iki?wari uziko hari ibiryo ndetse n’inyunganiramirire byatuma ushyukwa ntunarangize vuba mu gihe cy’akabariro

Muri iyi minsi ingo zirimo gusenyuka ahanini bishingiye kukutitwara neza mu buriri.Abagabo nibo bakunze gushinjwa n’abagore babo ko batabageza ku byishimo byabo byanyuma mu gutera akabariro, ahubwo ugasanga basohora vuba gusa abagore nabo hari abashinjwa ko batanyara iyo barimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ese ubundi kurangiza vuba ni iki ku mugabo?

Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere yuko akora imibonano cg akarangiza mbere y’umugore mu gihe batera akabariro.

Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo

Kurangiza vuba biterwa n’iki?
Ubusanzwe impamvu nyamukuru ibitera ntizwi. Ariko hari ibyabonetse ko bitera kurangiza vuba :

Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba)
Kubikorana n’umuntu mushya, mutamenyeranye.
Kuba udasiramuye
Kuba uhangayitse, udatuje, ubikoze nk’ubyibye
Uburyo bikorwamo. Hari position zimwe na zimwe zituma umuntu arangiza vuba
Kuba ubikoze utari ubiherutse
Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora kubitera.

Ese kurangiza vuba biravurwa?

Kurangiza vuba birakira rwose mu gihe ukoze ibisabwa ariko hari n’ibiribwa ushobora kurya byakwanga hari inyunganiramirire wafata ziri mu bwoko bw’ibinini kuko ziba zikungahaye ku bikenewe umugabo agomba kuba afite ngo yitware neza mu buriri.

Ibyo wakurikiza

Gutuza
Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore 3. Uhite utekereza ikindi kintu nk’umupira warebye, film se, mbese use n’uwirengagiza ibyo urimo. Nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.

Gukanda umutwe w’igitsina

Mu gihe wumva ugiye kurangiza nanone, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki 2 zigikurikira. Wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.

Kwiyakana
Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, kuramo utuze. Nihashira akanya wongere, gutyo gutyo.

Kwitegura bihagije

Wikorana imibonano ihubi; tuza mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake. Nubikora bizagenda neza.

Kwisiramuza

Kiriya gihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake. Iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.

Guhindura position
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo cyiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.

Dore rero ibiryo ndetse n’inyunganiramirire wafata ukitwra neza mu gihe cy’akabariro

Niba wajyaga usuzugura imbaraga ziba mu kurya imbuto,urubuga elcrema rwatanze amoko y’imbuto warya ugaca ukubiri no kudashaka imibonano mpuzabitsina cyangwa kutaryoherwa nayo.Gusa izi mbuto hari igihe zishobora kudafasha umuntu bitewe n’imiterere y’umubiri we ari nabwo agirwa inama yo gukoresha inyunganiramirire(Food Supplement).

Izi nyunganiramirire ziri mu bwoko bw’ibinini ziba nziza nazo kugufasha abagabo kutaragiza vuba cg gufasha igitsina gufata umurego ndetse no kongera ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Dore zimwe muri izi mbuto zagufasha

1. Imineke

Imineke yifitemo imyunyu ngugu ituma umutima ndetse n’imitsi bikora neza.
Potassium yo mu mineke ituma imikaya (muscles) ikomera igakora neza kandi abahanga bagaragaje ko igihe imikaya ikora neza kandi ifite imbaraga bifasha abarimo gukora imibonano mpuzabitsina kugera ku byishimo cyangwa ku ndunduro y’imibonano mpuzabitsina.

2. Pome

Ushobora kuba wari ubizi neza ko pome imwe ya buri munsi ishobora kukurinda kuba wagira aho uhurira n’abaganga.

Pome ikize ku ntungamubiri zifasha mu gusuzuma ibimenyetso bishobora kwangiza amabya ikabikumirira kure.

Iyo umugabo yayarwaye, ntabwo bimworohera gusohora kuko arababara cyane, iyo rero ukunda kurya pome irabikurinda.

3. Epinari

Epinari ifasha mu kongerera ingufu umubiri kandi uba wumva wabaye mushya ku buryo udashobora gucika intege mu buriri.

4. Inkeri

Inkeri ni ingenzi cyane ku mugabo cyangwa umugore uba wananijwe n’akazi, gusa uko umuntu yananirwa kose aba agomba kwitwara neza mu mashuka ntajyaneyo uwo munaniro avanye mu kazi.

Inkeri zibamo Vitamin B irwanya umunananiro ukabije (stress), zigatuma ujya gukora imibonano mpuzabitsina ubishaka utarushye mu mutwe.

5. Kurya avoka

Urubuto rwa avoka ni rwo rubuto rwa mbere bivugwa ko rufasha aba ruriye mu migendekere myiza yo gutera akabariro.

Impamvu ibyo bivugwa ni uko abashakashatsi basanze ko avoka ikize ku binure bitabyibushya kandi ibyo bituma umutima utera neza, imitsi igakanguka ku buryo aho umutima wohereje amaraso ariho ahita ajya kandi neza.

6. Watermelon

Urubuto rwa Watermelon rwuzuye amazi atuma umuntu agira imisemburo ituma ashaka imibonano mpuzabitsina.Uzagerageze urebe ntabwo ari urubuto ruribwa n’abagore gusa nk’uko bamwe babitekereza.

7. Ibijumba

Bitewe n’uko ibijumba bigira isukari nkiyo dusanga mu zindi mbuto nabyo bibarwa mu mbuto niyo mpamvu hano babishyizemo.

Isukari yo mu bijumba bikiri umwimerere ifasha abafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, nabo bakagira ubwo bushake ku rwego rwo hejuru.

Nkuko twabigarutseho,hari abafite umubiri utakira ibintu bimwe kuburyo byabafasha.Aha nshaka kuvuga ko hari igihe izo mbuto zitabafasha,ni byiza ko hakoreshwa izo nyunganiramirire ziri mu bwoko bw’ibinini kuko zifasha cyane abafite igitsina gitinda gufata umurego,abagira ubushake buke ndetse n’abasohora vuba.Usibye n’abagabo ku bagore nabo batagira ubushake,ububobere n’amavangingo nabo hari izabagenewe kuburyo bashobora kuzikoresha bakarwubaka rugakomera.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO