FIFA yategetse FERWAFA kwiga ku kibazo cya Rwemarika Felicite mu maguru mashya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryandikiye akanama gashinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) gakuriwe na Kalisa Adolphe ‘Camarade’, ritegeka gukemura ikibazo cya Rwemarika Felicite byakwanga rikabyikorera.

Kuwa 30/12/2017 ni bwo habaye amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA na Komite nyobozi yose bazafatanya kuyiyobora muri manda y’imyaka ine, maze hatangazwa ko Rwemarika Felicite yatsinzwe kuko yabonye amajwi 13 maze imfabusa zikaba 39.

Bashingiye ku mabwiriza agenga amatora mu ngingo yayo ya 21, agace kayo ka kabiri n’aka gatatu, Rwemarika n’itsinda ahagarariye bahise bajuririra, bavuga ko hashingiwe ku biteganywa n’ayo mabwiriza uyu mutegarugori yakabaye ari we watsinze amatora, bityo ntihafatwe icyemezo cy’uko azasubirwamo nk’uko byagenze.

Utwo duce tubiri tw’iyo ngingo tugira tuti Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi”.

“Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora”.

“Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.

Nyuma yo kwakira ubujurire bwa Rwemarika, Komisiyo y’Ubujurire mu matora ya FERWAFA yanzuye ko ntacyo uwo mutegarugori n’itsinda ahagarariye bafashwa, ko ahubwo bakwiye gusubira muri Komisiyo y’amatora akaba ari yo ibarenganura.

Nyuma yo kutanyurwa n’igisubizo bahawe, bahise bajuririra FIFA, none yandikiye FERWAFA iyiburira ngo ikemure icyo kibazo mu maguru mashya kuko nibitaba ibyo yo iraza kubyikemurira vuba aha.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO