Gacinya Denis Visi Perezida wa Rayon ari mu maboko ya Polisi

Gacinya Chance Denis ni umunyemari ukora amasoko n'ubucuruzi akaba na Visi Perezida wa Rayon Sports

Gacinya Chance Denis ni umunyemari ukora amasoko n’ubucuruzi akaba na Visi Perezida wa Rayon Sports

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye kigalihit.rw ko Gacinya yatawe muri yombi ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Ntiyifuje gusobanura ibirenze ibyo.

 

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) basabye Ubushinjacyaha gukurikirana Dennis Gacinya wagiye ahabwa amasoko ya Leta nk’uhagarariye kompanyi yitwa MICON akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Icyo gihe mu Nteko Ubushinjacyaha bwabajijwe ikibura kugira ngo uyu mugabo akurikiranwe. Mu gusobanura ibi bamwe mu bayobozi b’Akarere kari katumijwe bavuze ko Gacinya bagiye bamushaka bakamubura

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bigoye kumukurikirana kuko igihe cyo kumukurikirana cyarangiye kuko itegeko rihana icyaha akekwaho riteganya igihano kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka n’igice kandi hakaba hashize imyaka ine.

Ibisobanuro bitanyuze abadepite bagize PAC, bavuze ko uyu Gacinya ntaho yaburiye ahubwo ko aba bayobozi bakomeje kumukingira ikibaba ku bushake.

Hon Niyonsenga Theodomir yagize ati “Ariko mwamuburiye he ko yirirwa kuri match, twirirwa tumubona mu bitangazamakuru asinya amasezerano kuki mutajya kuri match ngo mumufate?”

Hari amakuru yemeza ko Gacinya yari amaze iminsi mu bikorwa byo gushakira amajwi Felicite Rwemarika ku mwanya w’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO