Gicumbi Fc yakomorewe gukinira ku kibuga cyayo nyuma y’igihe cyarafunzwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamaze kwemerera Gicumbi FC kuzajya yakirira imikino ku kibuga cyayo cyari gifunze kuva shampiyona yatangira bivugwa ko ari kibi kidashobora gukinirwaho.

Ikibuga cy’i Gicumbi cyafungiwe rimwe n’icy’Amagaju FC i Nyamagabe, icy’i Nyagatare cya Sunrise FC ariko ibindi biza gufungurwa hasigara icya Gicumbi FC ikaba yakiriraga imikino ya Shampiyona i Kigali ku Mumena.

Nyuma y’uko iki kibazo kigarutsweho mu nama yahuje abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Ferwafa tariki 21 Ukuboza 2016 yigaga ku bibazo bitandukanye birimo n’ibibuga byari byarafunzwe hakemezwa ko akanama kabishinzwe kagomba kujya kubisura kakemeza niba byakongera gukinirwaho, icya Gicumbi FC cyamaze gufungurwa ndetse igomba gutangira gukinira imbere y’abafana nk’uko Umunyamabanga wayo Dukuzumuremyi Antoine yabitangarije.

Ati “Ikibuga baragisuye basanga ibyo twagombaga gukosora byarakozwe. Ferwafa ntiraduha ibaruwa yanditse ariko bishoboka ko byatewe no gutinda kwa raporo gusa ubu tuzajya dukinira mu rugo imbere y’abafana bacu banabone ibyishimo by’ikipe yabo bakunda.”

Gicumbi FC yari yatangaje ko izategereza umwanzuro wa nyuma wa Ferwafa niba iyemerera kujya ikinira imbere y’abafana bayo bitakunda iyi kipe ikaba yafata undi wo kuba yanasezera muri shampiyona ahanini kubera amikoro y’inyongera yasabwaga igiye gukinira i Kigali.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota ane ku rutonde rw’agateganyo, izakira Mukura VS tariki 8 Mutarama 2017. Ni wo mukino wa mbere izakinira kuri iki kibuga mbere yo kwakira na none Kirehe FC tariki 22 Mutarama.

Nubwo ikibazo cya Gicumbi FC gikemutse ikaba izakomeza gukina shampiyona, Pépinière FC yo yamaze gusezera burundu kubera ikibuga cyayo cyafunzwe nyamara cyari kimaze kuberaho imikino ine ya shampiyona kikaza guhagarikwa mbere yo gukina umukino w’ikirarane na APR FC tariki 15 Ukuboza 2016 Ferwafa ikanga kongera kugifungura kuko ivuga ko ari kibi kidakwiye gukinirwaho imikino y’icyiciro cya mbere.

Nzamwita Vincent de Gaulle aherutse gutangaza ko Pépinière FC yashatse gutera ubwoba Ferwafa igaragaza ko niba ikibuga kidafunguwe ndetse na mpaga yari yatewe na AS Kigali igakurwaho, izasezera muri shampiyona nubwo kuri we ngo kugeza ubu atazi niba yarasezeye.

Ati “Nta munyamuryango n’umwe ufite uburenganzira buruta ubw’undi. Ntabwo rero waha Ferwafa amabwiriza baguhaye ibisabwa kugira ngo ukine bakanaguha n’inkunga kugira ngo ugire aho ukinira hanyuma ukavuga ngo nibavaneho mpaga.”

Nk’uko amategeko ya Ferwafa abiteganya, Pépinière FC izakurwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere burundu tariki 8 Mutarama niramuka itagaragaye ku mukino izasuramo Rayon Sports kuko izaba yujuje mpaga eshatu mu mwaka zihita zemerera Ferwafa kuyisezerera ikaba yazagaruka umwaka utaha ihereye mu cyiciro cya kabiri.

Ikibuga cya Gicumbi FC giheruka gukinirwaho umwaka ushize w’imikino cyongeye gufungurwa

Joshua G. @Kigalihits

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO