Godfrey Wamala wagize uruhare mu rupfu rwa Mozey Radio yagejejwe imbere y’ubutabera

Umugabo witwa Godfrey Wamala ukurikiranyweho urupfu rw’umuhanzi Mowzey Radio yagejejwe mu rukiko nyuma y’iminsi ine nyakwigendera ashyinguwe.

Godfrey Wamala[nomero ya mbere mu bakurikiranyweho urupfu rwa Mowzey Radio] yagejejwe mu rukiko ruri mu gace ka Entebbe aho afungiwe kugira ngo asomerwe ibyaha akurikiranyweho.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Troy ni we ushyirwa mu majwi ko yakubise Moses Sekibogo [Radio] bikamuviramo kujya muri coma nyuma y’aho akanapfa.

Producer Washington wari kumwe na Radio icyo gihe yagize ati “Ubwo twasohokaga mu kabari tugiye kugera hanze, wa musore muremure Troy asohoka adukurikiye asakuza cyane ngo ‘mwasuzuguye nyira akabari’. Yahise aterura Radio amucinya hasi. Nahise numva umutwe wa Radio wikubise hasi. Numvise umutwe we usa n’umenetse. Icya mbere natekereje ni uguterura Mowzey.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Wamala Troy yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko. Chimpreports yavzue ko ‘ku rukiko hari huzuye abiganjemo abafana ba Radio bashaka kureba uwamuhitanye’.

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yafashe Wamala ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018. Uyu mugabo ukekwaho kwica Radio, ’yasanzwe mu rugo rumwe rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe.’

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa kuwa 3 Gashyantare mu cyaro cya Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye.

Godfrey Wamala ’yasanzwe mu rugo rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe’.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO