birashyushye

Grace Nyinawumuntu yahagaritswe gutoza AS Kigali Kubera Ikibazo Cy’ubutinganyi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu wanatozaga AS Kigali y’abagore, Grace Nyinawumuntu yarangije guhagarikwa ku mirimo ye azira imyitwarire mibi irimo gutonesha bamwe mu bakinnyi be.

grace-2

Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru y’ umujyi wa Kigali mu bagore bwamaze gutangaza ko Grace Nyinawumuntu wari umutoza mukuru wayo yahagaritswe amezi abiri.

Uyu mugore wari umaze imyaka icumi ari muri AS Kigali yahagaritswe ashinjwa gutonesha abakinnyi rimwe na rimwe badashoboye nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi w’iyi kipe Gacinya Teddy.

Ati: “Twamuhagaritse amezi abiri kubera imyitwarire mibi. Nyuma yayo mezi tuzareba niba akwiye kugaruka ku kazi cyangwa amategeko agenga iseswa ry’amasezerano akubahirizwa.

Yahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yo gutonesha abakinnyi bamwe abandi akabatoneka kandi ari abakinnyi beza, no guca ikipe mo ibice. Twahisemo kumuhagarika ngo duperereze neza adahari. Bigaragaye ko ari umwere yagaruka nta kibazo.”

grace-3

 Uyu muyobozi yahakanye amakuru yavugaga ko Nyinawumuntu akekwaho ubutinganyi no kuryamana na bemwe mu bakinnyi ba AS Kigali y’abagore.

Gacinya yakomeje agira ati: “Iby’ubutinganyi ntacyo nabivugaho kuko abakinnyi bacu baba mu mwiherero (Locale), kandi Grace we afite umugabo. Iby’ubutinganyi mbyumvana abantu, cyane abanyamakuru ariko nta bihamya bifatika bihari. Ntacyo nabivugaho.”

Nyinawumuntu usanzwe ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yahagaritswe nyuma y’imyaka icumi yari amaze muri AS Kigali kuko yayigezemo muri 2007.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru zikunzwe

To Top