Hagaragaye ifoto ya Diamond aryamanye na Hamisa Mobetto

Umuririmbyi ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz hasohotse amafoto ye aryamanye n’umunyamideli Hamisa Mobetto uherutse kwibaruka.

Mu minsi ishize ubwo Diamond Platnumz yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo “Salome” igaragaramo uyu mukobwa, hirya no hino muri Tanzania havuzwe amagambo menshi, bamwe batangira kwibaza uburyo ki Diamond yahisemo gukoresha uyu mukobwa muri aya mashusho, banavuga ko bashobora kuba bafite umubano wihariye.

Umubano wa Diamond Platnumz na Hamisa Mobetto watangiye kuvugwa cyane ubwo yagaragara mu mashusho y'indirimbo Salome
Umubano wa Diamond Platnumz na Hamisa Mobetto watangiye kuvugwa cyane ubwo yagaragara mu mashusho y’indirimbo Salome

Nyuma yaho yacicikanye amakuru avuga ko uyu mwari ashobora kuba yarabyaranye na Diamond, ndetse aterana amagambo menshi na Zari, bamwe banabaza Diamond ibijyanye n’aya makuru abitera umugongo, avuga ko ngo uyu mwari ashaka kumusenyera urugo.

Kuri ubu, Diamond ari mu kaga gakomeye gashobora kumuviramo gutandukana burundu na Zari nyuma yuko hagaragaye ifoto y’uyu mukobwa witwa Hamisa aryamanye na Diamond mu buriri bumwe.

Diamond Platnumz yagaragaye aryamanye na Hamisa Mobetto mu buriri bumwe
Diamond Platnumz yagaragaye aryamanye na Hamisa Mobetto mu buriri bumwe

Iyi foto ikomeje kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, bamwe bakaba banashimangira ko umwana uyu mukobwa aherutse kwibaruka ari uwa Diamond Platnumz.
Zari na Diamond bamaze kubyarana abana babiri aribo Latiffah Naseeb Dangote na Prince Nillan Dangote.

Zari na Diamond bamaze kubyarana abana babiri
Zari na Diamond bamaze kubyarana abana babiri

IBITEKEREZO

Justin

September 21, 2017

That is jealous to family of diamond, people are not seriously who was there when their was in bed?