Hamuritswe Filime izakinanwa umwihariko mu rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021 muri Orient Park Hotel i Nyarutarama, hamurikiwe filime ‘Ze match’ imwe muri nke zakorewe mu Rwanda mu buryo bwa ‘Animation’.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Daniel Gaga ukina yitwa Boss, Ugirumurera Claudine ukina yitwa Rita,Twizeyimana Bahati ukina yitwa Rurangiza na Rutungura Joseph ukina yitwa Nkuba.

Baributsa Rodrigue wagize uruhare mu kwandika no kuyobora iyi filime yabwiye IGIHE ko bayitekerejeho nyuma yo kubona ko ubwoko bwazo buri mu zikunzwe cyane yaba mu bakiri bato ndetse n’abakuze.

Ati “Ni ikintu gishya twashatse kuzana ku isoko rya sinema nyarwanda, urebye ku Isi muri filime zakunzwe harimo izitwa Batman, Spiderman n’izindi zubatse izina, nahoraga nibaza impamvu twe ino aha tutakora nk’ibyo ahandi bakora ariko tukabikora mu rurimi rwacu n’umuco wacu, bityo abana b’i Rwanda ntibarangamire iby’imahanga kuruta ibya hano.”

Iyi filime y’imirwano igaragaraza uwitwa Nkuba ari na we mukinnyi w’imena, uba ushaka kurenganura abantu banyuranye baba bapfa umukobwa ariko akabanza kumenya neza uri mukuri n’uri mu makosa.

Baributsa yavuze ko nibura bamaze gukora uduce tune twa filime yabo ya mbere bise ‘Ze match’ mu gihe bagikomeje gutunganya n’utundi twinshi.

Ikindi uyu musore yavuze ko bishimira ni uko ari filime yakiniwe mu Rwanda, ikinwa n’Abanyarwanda ari na bo bagize uruhare runini mu ikorwa ryayo.

Baributsa Rodrigue wagize uruhare mu kwandika no kuyobora iyi filime yavuze ko bayitekerejeho nyuma yo kubona ko ubwoko bwazo buri mu zikunzwe cyane yaba mu bakiri bato ndetse n’abakuze

Uko byari byifashe mu muhango wo kumurika iyi filime

src: igihe.com

261 total views, 4 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *