HARMONIZE YASHYIZE DIAMOND KU RUTONDO RW’ABAGABO BAMURONGOREYE UMUKUNZI BIRASIGA IKI I MUSOZI KU MUBANO WABO?.

Ni nyuma y’amasaaha make umuhanzi wamamaye hano muri Afurika y’Iburasirazuba Harmonize atangaje abagabo basaga 10 baba bararyamanye n’uwahoze ari umukunziwe w’ibihe byose Jacqueline Wolper,nyuma y’amagambo mabi uyu mukobwa Wolper yaramaze gutangaza ku mukunzi mushya wa Harmonize witwa  Sarah w’Umutaliyanikazi.

          Harmonize na Wolper bakiri mu rukundo rw’uburyohe

Uyu muhanzi hari amakuru amwe n’amwe yavaga muri Tanzaniya yemezako hagati y’urukundo rwe na Sarah rurimo agatotsi  aho byavugwagako yaba yararyamanye rwihishwa n’umusore uzwi kuri Mwarabu usanzwe urindira umutekano Diamond Platnumz.

 

Ikizungerezi Jacqueline wabaye mu rukundo rw’agahebuzo na Harmonize yabajijwe n’itangazamakuru ngo avuge ku isenyuka ry’uru rukundo rwabo  maze avuga amagambo asesereza cyane abayumva by’umwihariko Harmonize n’umukunzi we bari kumwe magingo aya.

Mu magambo akarishye yasembuye Harmonize, Jacqueline Wolper yandagaje Sarah (fiancée wa Harmonize) avuga ko ‘ari umukecuru urera abana’, bityo ko “Nyuma yo kunanirwa kurera umwana agiye gushaka undi mwana arera..”

Kuri uru rutonde Harmonize yakoresheje izina rya Simba kandi ni Diamond

Amagambo ya Wolper yarakaje Sarah umukunzi mushya wa Harmonize 

Harmonize we ntiyabyihanganiye yahise akora urutonde rurerure  rw’abagabo yaryamanye na bo maze Diamond Platnumz ntiyamwirengagiza amutanga kuri urworutonde rwabonywe n’imbaga nyamwishi y’abantu,aho benshi bibajije nimba hatazamo agatotsi mu mubano we na Diamond Platnumz inshuti ye yahafi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO