HASOBANUWE IBY’INZU Y’AGATANGAZA YUBATSWE KUMVA YA RADIO NIBYO IZAKORERWAMO

Ntagihe kinini giciyeho umuziki wa Uganda na Afurika y’iburasirazuba muri rusange ubuze umunyempano Mowzey Radio abenshi bakunze mu ndirimbo zigiye zitandukanye yaririmbye ubwo yarikumwe na mugenzi we Weasel baririmbanaga mu itsinda rimwe rya Good Life.

Mowzey Radio witabye imana nyuma yo gukubitwa bikomeye akajyanwa mu bitaro ku itariki ya 30 bidatinze mu rucyerera rwo ku itariki ya 1 Gashyantare 2018 hakaza kumvikana inkuru mbi y’uko yashizemo umwuka ndetse akaza no gushyingurwa ku itariki ya 3 Gashyantare 2018.

Nyuma y’amezi 3 amaze yitabye imana haje kumenyekana amakuru y’uko umuryango we urikubaka inzu ahari igituro cya nyakwigendera Mowzey Radio ariko icyo izakoreshwa nticyamenyekana gusa kuri ubu iyo nzu yabamo abantu batari munsi yi 10 icyo izakoreshwa cyamaze kumenyekana dore ko ntakindi nuko izajya icumbikira abantu baje gusura imva ya Nyakwigendera bahoze ari inshuti ze cyangwa abakunzi be bifuza gukomeza kumusabira ku Imana.

Iyi niyo nzu yubatswe ahashyinguye Nyakwigendera Mowzey Radio

Umuryango wa Radio watangaje kandi ko impamvu wahisemo kubaka iyi nzu ngo ari uko buri munsi aho ashyinguye Entebbe mu gace ka Kagga bakiraga abaje gusura igituro cye batari munsi ya 20 ku munsi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO