Hudda umukobwa wakuze ari mubi, kumyaka 19 ntamenyo yagiraga none arahamya ko Amafaranga afasha Imana kurema

Burya ntawe Imana ngo itakura kucyavu ,byose bibi bikubaho uge uyizera kandi wiherere usenge,Aya ni amwe mumagabo y’umunyakenyakazi kuri ubu usigaye ufite umubiri uryoheye amaso ndetse kuri ubu araseka amasaro agaseseka. Mugihe yari yarahawe urwamenyo na rubanda birirwa bamuserereza ngo nta menyo agira.

Huddah Monroe waciye agahigo kuri Murandasi (Internet) ko kuba atagira amenyo yimbere, kuri ubu yagarutse mu isura nshya ndetse afite amenyo ye yose yererana, Mugihe hari gucicikana amashusho ye yakera amwerekana adafite amenyo yagize icyo abivugaho.

Umunyamakuru wa ityazo.com ubarizwa mugihugu cya Kenya yagerageje kuganira nuyu mukobwa maze amubaza igihe amenyo ye yayakukiye maze amusubizako byose byabaye akiri muto afite imyaka 14 y’Amavuko ubwo yakoraga impanuka y’Imodoka amenyo yose y’Imbere yahise avamo. Yanongeyeho ko Amafaranga akora byose akenshi umuntu akenera mubuzima ngo kuko yamufashije kwongera gusubirana amenyo yose ndetse no kugira ubukobwa bwe neza.

Yagize ati: “Mubyukuriii..Kugera mubwangavu ngasanga ntafite amenyo yose yimbere byangizeho ingaruka zikomeye, akenshi nabaga nigunze cyangwa nkajya mvuga mpfutse kumunwa , naterwaga ipfunwe no kuganira nabandi kumanywa gusa nijoro ho narisanzuraga kuko akenshi ntawabaga ambona neza.

Ntakubeshye gucika intege mubuzima utagerageje nibibi, nkimara kubona ko mfite kiriya kibazo negereye umuganga mubaza icyakorwa maze ambwira ibisabwa numva hakenewe amafaranga menshi  ubwo nahisemo gukora cyane ngamije kuzajya gushaka andi menyo, Imana ishimwe byarakunze ubu nahekenya Akumbati nkabandi.

Si amanyo yonyine gusa nakozeho ahubwo nitaye no kubindi bice ny’umubiri wanjye byari byarangiritse kubera impanuka ubu ndi umukobwa mwiza ushima Imana. ”Yisekera yongeye ko Amafaranga yungirije Imana mukurema.!! Ese nawe niko ubyumva?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO