I Musanze Jay Polly,Rafiki na Jack berekanye ko Muziki nyarwanda Igeze kure

Abahanzi bakomeye Jay Polly, Rafiki ndetse na Jack B mu ijoro ryo ku wa Gatandatu bakoze igitaramo gikomeye bibutsa abanya-Musanze gukunda umuziki wo mu Rwanda nawo ugatera imbere.

Uretse Jack B, Jay Polly na Rafiki, iki gitaramo cyanasusurukijwe na Dj Fabiola ndetse na Dj Young. Jay Polly yaririmbye indirimbo nka ‘Akanyarirajisho’, ‘Oh My God’, ‘Ku musenyi’, ‘Malaika’,’ n’izindi nyinshi. Rafiki yaririmbye ‘Gikomondo’,  ‘Bwongoza 4’ yahuriyemo na Jay Polly na Clovis, ‘Ramba ramba’ n’izindi nyinshi.  Jack B yaririmbye ‘Ndabaruta’, ‘Diaspora’, ‘Umwambaro’, ‘Humura’ n’izindi nyinshi zatumye aba basore b’i Kigali basiga bishimiwe i Musanze.

Umwe mu bategura ibyo bitaramo Jay Polly na Jack B na Rafiki bari kugenda bakora mu ntara zitandukanye yadutangarije ko bagikomeje kugenda begera abakunzi ba muziki cyane cyane abafana babo bahanzi mu bice byose kandi nubu bakaba bari gutegura ikindi gitaramo mu mugi wa huye ubwo nabwo hazaba habereye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star

Reba Uko byari byifashe mu Mafoto

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO