Ibya Jimmy Mulisa biracayari amayobera muri APR

Nyuma yaho ikipe ya APR Fc izaniye umutoza mushya ndetse wigeze no gutoza iyi kipe ndetse uyu mutoza akaba yazanye nugomba kumwungiriza benshi baribaza icyo umutoza Jimmy Mulisa agiye gukora muri iyi kipe cyangwa niba yaba agiye gusezererwa.

Jimmy Mulisa ibye bikomeje kuyoberana mu ikipe ya APR Fc

Umunya Serbia Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović wahoze ari umutoza w’ikipe ya APR FC yagarutse gutoza iyi kipe nyuma y’imyaka ibiri atandukanye nayo ubwo yagendaga mu buryo butigeze busobanuka uyu mutoza Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović yageze ku kibuga cy’indege mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 28 Gashyantare, ahagana mu ma saa saba z’ijoro (1am) yakirwa n’umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolhe Camarade.

Jimmy Mulisa ibye bikomeje kuyoberana mu ikipe ya APR Fc

Uyu mutoza ushobora kuba yari amaze igihe afite amakuru yo gutoza iyi kipe, yaje yitwaje uzamwungiriza ku butoza bw’iyi kipe witwa Radanavic Miodrag, ngo bakazafatanya n’abari basanzwe batoza iyi kipe.

Jimmy Mulisa ibye bikomeje kuyoberana mu ikipe ya APR Fc

Dr Ljubomir Petrovic ni umugabo w’imyaka 70 azwiho ubunararibonye bwo kuba yaratoje imyaka 35 yose, anatwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi ubwo yatozaga ikipe ya Red star Belgrade Belgrade yo muri Serbia mu 1991.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO