Igihe kirageze ngo abahanzi bo mu ntara nabo bahabwe agaciro – The Same

Uko isoko rya muzika rigenda ryaguka niko n’abahanzi bakorera muzika hanze y’umujyi wa Kigali nabo bakomeza kugenda bagura ibikorwa byabo, Abasore bagize itsinda rya The Same baratangaza ko iki aricyo gihe ngo abahanzi bakorera ibikorwa byabo bya Muzika hanze y’umjyi wa Kigali bahabwe agaciro kuko basanga bahezwa mu bikorwa bitandukanye bivugwa ko aribyo kuzamura abahanzi nyarwanda.

Jay Luv na Jay Fary bagize itsinda rizwi nka The Same basanzwe bakorera umuziki mu karere ka Rubavu gusa batangaza ko gukorera hanze y’umujyi wa Kigali bitababuza gukora indirimbo ngo zikundwe mu gihugu cyose dore ko inyinshi bazikorera munzu zitunganganya indirimbo ziherereye mu mujyi wa Kigali.

“Nukuvuga ngo Media yose yaragiye yibera i Kigali, abayibamo hafi ya bose wagira ngo baraziranye kandi bumva ko utari umunyakigali ntacyo uba ushoboye” – Jay Fary ubarizwa muri The Same

Mu mpera za 2011 nibwo The Same yatangiye aha ninyuma yuko icyari Abami ku Kirwa cyari gisenyutse nibwo aba basore bombi bahuje imbaraga dore ko banabanaga muri iryo huriro ry’ahabanzi ryitwaga Abami ku Kirwa aho babanaga n’abandi bahanzi barimo n’umuraperikazi Young Grace, kuva icyo gihe kugeza magingo aya The Same bakoze indirimbo zakunzwe harimo “Akanozangendo” bakoranye n’umuraperikazi Paccy, iyi ikaba arimwe muri zimwe mu ndirimbo bahereyo nka The same.

“Kubera impamvu utamenya hari byinshi itangazamakuru ry’i Kigali ryirengagiza kubahanzi bo muzindi ntara ugasanga harahabwa amahirwe abahanzi b’i Kigali batayakwiye” – The Same

Aba basore bakomeza bagira bati: “Twe twiyizeyeho ubushobozi, nta rushanwa na rimwe hano tutakwitabira yose dufite ubushobozi bwo kuba twayitabira kandi tukabyitwaramo neza kuko dufite ibikorwa byinshi kandi byiza byakunzwe n’abanyarwanda muri rusange”

Dusubije amaso inyuma, hano mu Rwanda hari amarushanwa menshi aza mu rwego rwo kuzamura abahanzi Nyarwanda aho mukubatoranya hifashishwa bamwe mu bakurikiranira hafi muzika gusa usanga benshi bahuriza ku bahanzi b’i Kigali(…) abo mu ntara bakaba nkabahejwe kandi muri bo haba harimo bamwe baba bujuje ibisabwa nkuko babyivugira ubwabo.

Aha niho abagize itsinda rya Te Same bahera bavuga ko igihe kigeze ngo abashinzwe gutoranya abahanzi mu marushanwa atandukanye bajya bareba no mu bahanzi bo hanze y’umujyi wa Kigali.

“ Nubwo twe dukunda kubarizwa i Rubavu ariko ntidukorera abaturage ba Rubavu gusa, dukorera muzika abanyarwanda muri Rusange dore ko akenshi indirimbo zacu tuzikorera muri Studio z’i Kigali, Dufite indirimbo nyinshi nziza kandi zirakunzwe ntago twumva ukuntu ibyo byose babyirengagiza ” – Jay Luv ubarizwa muri The Same.

The same batangaza ko hari byinshi bari gutegurira abakunzi ba muzika yabo harimo indirimbo zizasohoka mu minsi iri imbere ndetse bakaba bari kwitegura gukora amashusho yimwe mu ndirimbo yabo nshya ikunzwe muri iyi minsi yitwa Yumvirize

Jay Luv na Jay Fary bagize The Same

Tubibutse ko itsinda rya The Same rigizwe n’abasore babiri Jay Luv na Jay Fary, ribarizwa mu karere ka Rubavu, bakaba bafite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi harimo indirimbo Tell Me bakoranye n’umuraperi Bull Dog , Oh Nana, Yumviririze n’izindi…

UMVA HANO INDIRIMBO “YUMVIRIZE” YA THE SAME

REBA HANO OH NANA YA THE SAME

KANDA HANO UDUKURIKIRE KURI INSTAGRAM

Joshua Josh

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO